Itorero rya Zeraphath Holy Church, Ishami rya Kigali, ryateguye igiterane cy’iminsi 7 kizatangira ku ya 24 Mata kugera ku ya 1 Gicurasi 2024, kizahuriramo abakire bo mu Rwanda n’abo muri Kenya, kikavuga no ku mateka asharira y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri torero riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco, rigiye guhuriza Abakristo mu giterane cy’imbaraga kizajya gitangira ku masaha y’umugoroba nyuma y’akazi, kikaba cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira, aho cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye bayobowe na Apostle Francis Musili uzaturuka muri Kenya.
Giteganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo gusenga, gukora ibikorwa by’urukundo ku barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, kwigisha abashyitsi amateka y’u Rwanda no gusabana n’abashyitsi mu buryo bubagirira umumaro ndetse bikanawugirira n’abasangwa, cyane cyane abakora umwuga w’ubucuruzi.
Hateguwemo Connect Conference Dinner (umugoroba w’umusangiro) uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, muri Park Inn Hotel mu Kiyovu, aho ba rwiyemezamirimo bo muri Kenya bazaba bazanye n’intumwa y’Imana Francis Musili bazaba baganira na bagenzi babo bo, mu Rwanda kugira ngo basangizanye amahirwe ndetse n’amakuru ku bijyanye n’imikorere y’ubucuruzi muri ibi bihugu byombi.
Uyu musangiro utumiwemo ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zose aho kwiyandikisha ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50,000 Frw), akaba akubiyemo byose harimo no kwiyakirira muri iyo Hotel bazahuriramo.
Umushumba Mukuru wa Zeraphath Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco, yabwiye itangazamakuru ko iki giterane "Humura Yesu Arakiza", cyahawe intego yo kubwira abantu ko Yesu akiza ibyaha n’indwara z’umubiri, kikaba kiba buri mwaka, mu ntego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka, dukangurira abantu kugana inzira y’agakiza.
Umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.
Bishop Harerimana Jean Bosco yagize ati: “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera Abakristo ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”
Yakomeje agira ati: “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana, ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”
Iki giterane giteganyijwe kubera i Kanombe urenze gato ku bitaro hafi y’ahahoze ari kwa Habyarimana uhita ubona Sale itorero rya Zeraphath Kigali risengeramo ni ukuva kuwa 24 Mata kugeza ku wa 1 Gicuransi 2024 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kikaba cyaratumiwemo amakorali n’abahanzi batandukanye.
Bishop Harerimana Jean Bosco wa Zeraphath Holy Church
Hitezwe umusaruro ukomeye muri iki giterane mpuzamahanga