Hyssop choir igiye gufatanya na Bosco Nshuti na New Melody kuvuga Imana neza.
Hyssop Choir imwe mu makorali yahawe ubuturo bw’iteka mu mitima ya benshi igiye gutaramira abakunda Imana. Ni mu gitaramo cyiswe "ZAMAR Concert".
Hari uwakumva iri zina "ZAMAR" akagira ngo ni Hotel cyangwa Resitora y’Abahinde iherereye nko mu Kiyovu cy’Abakire. Oya da! Espe wa Umucyo.com yagize ati "ZAMAR Concert bisobanuye iki?". Yasubijwe ko "ZAMAR ni ijambo ry’ igiheburayo risobanura guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo no gucuranga." Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 01/09/2024 muri Dove Hotel.
Mu Rwego rwo guha amakuru asukuye abanyarwanda, kuri uyu wa 22/08/2024, Hyssop Choir yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ikaba yari ihagarariwe n’abayobozi bayo barangajwe imbere na Bwana Biziyaremye Jean de Dieu Umuyobozi mukuru wayo na Bwana Dushime Light Bonkey umutoza w’amajwi unarambye muri iyi korali dore ko mu 2016 ari we watangaga ibimenyetso (measure) ubwo bataramiraga abakunzi babo mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye tariki 28 Kanama 2016.
Ubuyobozi bw’iyi korali bukaba bwatangaje ko bwiteguye mu buryo bwose, yaba mu buryo bw’imiririmbire, sonorization, bakaba baboneyeho no kumara impungenge abanyamakuru bari bahangayikishijwe na sonorization yo muri dove hotel. Ku ruhande rwa Bosco Nshuti witabiriye iki kiganiro na New Melody bavuze ko nabo biteguye mu buryo bwose.
Ni igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa, kwinjira bikaba ari Ubuntu.
Ntukwiriye kubura muri iki gitaramo
Abanyamakuru b’ibyamamare mur Gospel bitabiriye iki kiganiro
Hyssop Choir yateguje igitaramo cy’amateka