Nyuma yo gusohora indirimbo "Nta mpamvu", umuramyi Jesca Mucyowera waguwe neza mu mwaka wa 2025 yavuze impamvu ingana ururo yashibutsemo iyi ndirimbo anagenera ubutumwa buhumura neza Apostle Mignonne Kabera akaba n’umushumba we.
Hashize iminsi mbarwa Jesca Mucyowera ahaye abakunzi be indirimbo nshya yise “Nta mpamvu”, yakomotse ku nkuru y’amateka agaragara mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli 3:16, ahagira hati: “Saduraka, Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati ‘Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo.’”
Iyi nkuru igaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu atera Imana umugongo akaramya izindi mana. Jesca Mucyowera, wabaye inyenyeri imurikira amahanga mu mwaka wa 2025, maze si uko akwiriye indirimbo karahava, ayoboka studio ubundi arekura indirimbo ziryoshye cyane.
Mu kiganiro na Paradise, Jesca Mucyowera yavuze ko inganzo yayo yamujemo ubwo yari mu materaniro mu gihe cy’ijambo ry’Imana, umwigisha w’ijambo ry’Imana agasoma icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Daniyeli, inkuru ivuga kuri Nebukadinezari na Saduraka.
Ubwo yaganiraga na Abayisenga Christian, umunyamakuru wa Isibo TV, mu kiganiro Holy Room, Jesca Mucyowera yavuze ko iyi ndirimbo yashibutse ku butumwa Imana yamuhaye binyuze mu ijambo ry’Imana ryavuzwe haruguru, aho yasabye abantu gushikama kuri Kristo batitaye bakirinda gutentebuka.
Iyi ikaba indirimbo ya mbere mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu, ahanini igizwe n’indirimbo zafatiwe mu gitaramo cyiswe Restoring Worship Xperience, yatumiyemo abaririmbyi b’amazina akomeye mu Rwanda ndetse n’umukozi w’Imana Apôtre Mignonne Kabera wagaburiye ijambo ry’Imana. Cyabaye tariki ya 02 Ugushyingo 2025.
Muri iki kiganiro, yavuze ko yashimishijwe bikomeye n’abana be bagaragara muri iyi ndirimbo, aho yavuze ko yatangajwe n’umwana we wa gatatu ukomeje kugaragaza impano idasanzwe akaba atanga ibimenyetso byo kuzavamo umuramyi mwiza.
Muri iki kiganiro, Jesca Mucyowera yashimiye byimazeyo abantu bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Muri aba akaba yavuzemo Apôtre Mignonne Kabera, umushumba we mukuru kuri ubu, umugabo we Dr Gabin, ndetse n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Apôtre Mignonne ndamukunda, icyo namubwira nzakomeza kumubera umwana wo kwizerwa. Umutware wanjye ni umuntu udasanzwe; iyo aba adahari byari kugorana ko nari kuba ndi hano. Igishoboka cyose yaragikoze, hari igihe yigeze kumbwira ati ‘nzagukubakira studio’.”
Ageze ku itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira umuhate w’itangazamakuru ryakomeje kumfasha.”
Byose bibaye byiza hakabura umutekano ntacyakorwa. Aha ni ho uyu muramyi yahereye ashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda. Ati: “Dutegura amanywa tugategura ijoro, ugiye kwishyura amafaranga hakagira uyagutwara byaba ari ikibazo. Naratunguwe cyane kubona abapolisi bambaye imyambaro, bafite intwaro barinze umutekano.”
Iyi ndirimbo ikaba imwe mu ndirimbo nziza cyane uyu muramyi ashyize hanze. Benshi mu bakunzi b’uyu muramyi bakaba bafite amatsiko yo gukomeza gusogongezwa izi ndirimbo.
Jesca Mucyowera aherutse gukora igitaramo cy’amateka
Ryoherwa n’indirimbo ’’Nta Mpamvu’’, yiture inshuti zawe kugira ngo zisoze umwaka neza.
k