× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yumvwa n’uri ku munara! Aime Uwimana yasobanuye ubutumwa bw’indirimbo ye nshya “Mu Gitaramo”

Category: Artists  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yumvwa n'uri ku munara! Aime Uwimana yasobanuye ubutumwa bw'indirimbo ye nshya “Mu Gitaramo”

Umuramyi Aime Uwimana yavuze ko hari amagambo cyangwa indirimbo umuntu ashobora kubanza kwiyumvamo ku bw’Umwuka, ntahite ayasobanukirwa neza, nk’uko byagenze ku ndirimbo ye nshya yise "Mu Gitaramo".

N’ubwo yemeza ko amagambo y’indirimbo yamujemo ntahite ayasobanukirwa, uko igihe cyagiye gishira yagiye abyumva gahoro gahoro. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise, aho yasobanuraga ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya yise “Mu Gitaramo”.

Aime Uwimana yavuze ko hari ubwo Imana iha umuntu amagambo cyangwa ubutumwa ntibuhite busobanuka ako kanya, ndetse ko ibyo byanabaye ku bakozi b’Imana bo muri Bibiliya.

Yagize ati: “Hari indirimbo iza, ikiza nawe ukumva utari kuyumva neza, ukabanza ugatuza. Hari amagambo aza ntuyumve neza. Byagiye biba no ku bakozi b’Imana ba kera, n’abagendanye n’Imana kuva kera.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo “Mu Gitaramo” buvuga ku muntu uzamuka mu buryo bw’umwuka, akajya ku munara, akareba ibintu mu buryo burenze ubw’isi isanzwe ibona.

Yasobanuye ko akenshi isi iba yuzuyemo amakuru mabi, ibibazo, byacitse n’ibitekerezo by’intsinzi nke, ku buryo abantu benshi barangara bakareba gusa ibyananiranye aho kureba ibyo Imana yakoze.

Yagize ati: “Mu isi, akenshi ibintu bibi ni byo bisakuza cyane, akenshi tukabona ibyadutsinze, tukabona aho tutaragera kuruta kubona aho twageze.”

Yakomeje avuga ko “igitaramo” avugamo kitari igitaramo gisanzwe cyo kuririmba gusa, ahubwo ko ari ahantu h’umwuka aho abantu b’Imana baba bari hamwe bavuga imirimo y’Imana, bishimira ibyo yabakoreye, aho kwibanda ku bibazo by’isi.

Mu magambo ye yagize ati: “Igitaramo navugaga ni aho abantu b’Imana baba bari bateranye, bahuriye hamwe, bari kuvuga imirimo y’Imana, batari kuvuga ibintu byacitse, byananiranye, byanze, ahubwo bahagaze ku wundi munara babona ibyo Imana yakoze n’ibyo ikora.”

Aime Uwimana yavuze ko muri icyo “gitaramo” haba huzuye ibyishimo, amashimwe n’impundu z’abahawe umudendezo n’Imana.

Yagereranyije ayo mashimwe n’ay’imbohe zibonye ubwigenge nyuma y’igihe kinini ziboshye. Ati: “Ni amashimwe nk’ay’imbohe zihawe umudendezo. Ni indirimbo z’abakunzwe nta kiguzi.”

Aime Uwimana ufatwa nka sekuruza w’abahanzi ba Gospel mu Rwanda yavuze kandi ko hari urwego umuntu ageraho mu mwuka akabona ibintu abandi batabona, cyangwa akumva ibyo abandi batumva.

Yavuze ko indirimbo “Mu Gitaramo” yumvwa neza n’umuntu wemeye “kuzamuka ku munara”, akareba ubuzima mu buryo bw’icyizere no kwizera Imana kurenze ibihe bibi biri ku isi.

Yagize ati: “Kugira ngo indirimbo uyumve neza, byagusaba kuzamuka ku munara, ukabona ibyo abandi batabona, ukumva ibyo abandi batumva.”

Yakomeje avuga ko umukristo adakwiriye kureberwa gusa ku bihe bibi arimo, ahubwo ko akwiriye kuba umuhanuzi w’ubuzima bwe, akavuga ibyiza ashaka kubona mbere y’uko biba.

Ati: “Wowe ba umuhanuzi w’ibihe, uvuge ibirenze ku buzima bwawe, wihanurire kurusha ibihe cyangwa abandi bantu.”

Ku bijyanye no kuba amaze igihe adakora ibitaramo byinshi, Aime Uwimana yavuze ko adakunda guhatiriza ibintu igihe atabona ko ari cyo gihe cyabyo.

Yavuze ko akunda gutuza no gutegereza igihe gikwiriye. Ati: “Jye sindwana n’ibihe, ahubwo ndatuza. Igihe kiramutse kigeze, nabikora.”

Yasobanuye ko nubwo hari abantu benshi bamwifuza mu bitaramo ndetse akaba anafite ubutumire bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atajya akora ibintu atabanje kunyurwa n’uburyo byateguwe cyangwa ari mu gihe cyabyo.

Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya "Mu Gitaramo"

Niba nawe ukunda indirimbo zirimo ubutumwa bugera ku mutima, reba Mu Gitaramo ya
Aime Uwimana kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.