× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yiteguraga gusohora indirimbo ya Hiphop: Urupfu rwa Pastor Theogene rwashenguye Dj Spin wari wasabwe gukora ’Chorus’

Category: Artists  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Yiteguraga gusohora indirimbo ya Hiphop: Urupfu rwa Pastor Theogene rwashenguye Dj Spin wari wasabwe gukora 'Chorus'

Pastor Theogene Niyonshuti witabye Imana azize impanukaa y’imodoka, yashenguye benshi barim Dj Spin yari aherutse gusaba ko yamukorera Beat y’indirimbo ye ya Hiphop.

"Last Week Saturday, I was Privileged to Meet him in Ntarama and to listen to him preach. He was so passionate to share the Gospel and his testimony without any shame. Mbabajwe n’uko yansabye ngo nzamushakire beat ya Hiphop vuba cyane ngo hari indirimbo yari afite ya Hiphop yashakaga kuyisohora hanze ivuga Yesu. Yagiye iyo project itarakorwa. R.I.E.P Pastor Theogene. "

Ubwo ni ubutumwa Dj Spin (Evans Mwenda) yanyujije ku rubuga rw’abakozi b’Imana batandukanye, rwa All Gospel Today, mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Gatandatu aho yagaragazaga ko yababajwe cyane no kuba Pastor Theogene atabarutse batarangije umushinhga w’indirimbo ye ya HipHop yari amaze iminsi ashaka gukoraho ndetse akaba yari aherutse kumusaba mu ruhame ko yamukorera ’Chorus’.

Pastor Theogene yasabye Dj Spin kumukorera Chorus y’indirimbo mu gikorwa cyiswe Run 4 Jesus cya Zion Temple Ntarama, cyabaye kuwa 17 Kamena 2023 ubwo iri torero ryizihizaga isabukuru y’imyaka 5 mu giterane In His Dwelling. Icyo gihe yari arimo kubwiriza no gutanga ubuhamya ku bantu bitabiriye isiganwa rya Gikristo "Run 4 Jesus".

Mu mashusho Paradise Tv yabashije gufata, Pastor Theogene mu magambo ye yaragize ati "Murabizi ukuntu ndi gushaka gusohora ikigoma (indirimbo) muri iyi minsi?, cya Danger, ikigoma cya Gospel man. Ndimo ndaririmba Hiphop ya danger, ubu maze kubona igitero, Dj (yavugaga Dj Spin) uzanshakire rofure (inyikirizo)".

Pastor Niyonshuti Theogene yahise aririmba agace gato k’iyo ndirimbo ye ati "Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane. (Ndagikora ikigoma cya hatari). Byatumye itanga umwana wayo w’ikinege (muvuge ngo yego)".

Yahise asubira ku nyigisho ye n’ubuhamya bushishikariza abantu kureka ibiyobyabwenge, abwira urubyiruko rwitabiriye ko iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge akajya gusura abantu, ntabwo bashobora kumusiga muri salon irimo telefone, kuko baba bakeka ko yayitwarana na Charger.

Amakuru Paradise ifite ni uko Pastor Theogene yari amaze igihe kinini afite gahunda yo gushyira hanze iyi ndirimbo ye y Rap kuko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka yabwiraga abitabiraga ibiterane yabwirizagamo ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya ya HipHop.

Pastor Theogene yishwe n’impanuka yabereye muri Uganda kuwa 22 Kamena 2023 ubwo yavaga i Kampala kwakira abashyitsi be. Ni impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu ndetse abandi babiri barakomereka cyane, umwe muri bo ari mu bitaro by’i Kanombe, undi ari mu bitaro by’i Kampala.

KURIKIRA INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.