Umuhanzi Niyo Bosco yemeye guhara aho yakoreraga (label) hamufashaga gukora umuziki usanzwe, ari ho muri KIKAC Music yari amazemo amezi atandatu, kugira ngo abone uko akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi label ya KIKAC Music yakoreragamo ntisanzwe icuruza umuziki wa Gospel. Kubera ko Niyo Bosco yifuza gukora umuziki wamamaza Ubutumwa Bwiza gusa, imikoranire yarahagaze ku bw’inyungu za label n’iz’uyu muhanzi.
Mu Ugushyingo 2023, ni bwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music avuye muri MetroAfro yamazemo amezi abiri nta gikorwa cy’umuziki akorerwa. Mu mezi atandatu yamaze muri KIKAC Music yakorewe EP ‘Extended Play’ yise New Chapter, iriho indirimbo eshenu na zo zisanzwe (secular).
Yabwiye Ukweli Times dukesha iyi nkuru ko atakibarizwa muri KIKAC Music ati: “Sinkibarizwa muri KIKAC Music ariko turakorana nk’inshuti mu buryo bitandukanye”.
Yari afite amasezerano y’imyaka itanu akaba yarasheshe bitewe nuko yiyumvisemo umuhamagaro wo kuramya Imana, cyane ko na mbere hose yakoraga indirimbo zigamije kwangisha abantu ikibi bakizirika ku cyiza. Bombi bahisemo gutandukana ku bushake kugira ngo Niyo Bosco agere ku ntego ze, KIKAC Music na yo ikomeze gucuruza imiziki isanzwe kuko ari byo ikora.
Niyo Bosco yahoze yandika indirimbo za Vestine na Dorcas barebererwa na MIE Music, urugero nk’iyitwa Nzakomora, Arakiza, Ibuye, Simpagarara, Adonai n’izindi zakunzwe. Iyi label ifasha Vestine na Dorcas, Niyo Bosco na we yayibayemo igihe kitari gito, aza gutandukana na yo ayimazemo imyaka 3.
Urukundo akunda indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, ni rwo rwatumye areka byose, ni ukuvuga ubufasha yahabwaga na label, kugira ngo akurikire umuhamagaro we.
Azwi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza zirimo iyitwa Izindi Mbaraga yakoranye na Aline Gahongayire.
IMWE MU NDIRIMBO ZO KURAMYA IMANA NIYO BOSCO YARIRIMBYEMO "IZINDI MBARAGA"