× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yinjiranye intwaro y’amugi abiri: Esther Senga wigisha umuziki yateguje indirimbo nshya ’Isezerano’

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yinjiranye intwaro y'amugi abiri: Esther Senga wigisha umuziki yateguje indirimbo nshya 'Isezerano'

Kwinjira mu muziki ni kimwe, ariko kuwurambamo biterwa n’intwaro umuntu yahagurukanye ni ikintu gikomeye. Kuri ubu, ishimwe riremereye ku bakunzi ba Gospel ni umuramyi Esther Senga, winjiye mu muziki yinjiranye impamba yuzuye.

Mu gihe abasesenguzi b’umuziki bakomeje kugaragaza ko imwe mu mbogamizi umuziki uhura na zo ari abahanzi binjira mu muziki batari abanyamuziki, kuri ubu Imana yamaze kwimikisha amavuta Esther Senga, watangiye kwigarurira abanyamuziki nyuma yo gusohora indirimbo ye ya mbere yise “Ndema”, yaje mu buryo bw’isengesho.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Paradise, Esther Senga yavuze ku ndirimbo “Ndema” aherutse gusohora. Ati: "Ndema" ni indirimbo ikubiyemo isengesho rikomeye ryo gusaba Imana kongera gusubizwamo imbaraga, gusubizwamo imbaraga kw’abatentebutse, ndetse no gusaba ko amagufwa yumagaye yasubizwamo ubuzima, nk’uko tubisanga muri Ezekiyeli 37:1–…”

Muri iyi ndirimbo agira ati: “Aya magufwa yarumagaye yasubizwemo ubuzima, n’impemburwa nawe Yesu ndasubizwemo ubuzima.”

Zahabu yari itwikirije amazi igiye gutwikururwa

Esther Senga ni umuramyi warobanuriwe kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko akaba anakora umuziki nk’umwuga, dore ko yigisha technical vocals, akanatoza abaramyi n’amakorali uburyo bw’imiririmbire bigezweho. Ni umwe mu baramyi b’abahanga mu bijyanye n’imicurangire, kuko ari umuhanga mu gucuranga Piano, Saxophone ndetse na solo.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane mu ishuri ryo ku cyumweru, kugeza magingo aya akaba yarabaye umuririmbyi mu makorali atandukanye. Ni umwe mu baramyi wagereranywa na zahabu y’indobanure, dore ko akunze kwifashishwa mu kuririmba mu bukwe bwinshi bw’ibyanamare, agasusurutsa abageni.

Esther, wakuriye mu muryango w’abatambyi, avuga ko yakuze ababyeyi babo babatoza gukunda no gukorera Imana, bituma yisanga afite Imana ngari muri we, kandi akaba akomeje kugambirira guhesha icyubahiro ibendera rya Kristo mu Rwanda no mu mahanga.

Kuba yarisanze yitwa “Esther” yabyakiriye ate?

Ubusanzwe, hakurikijwe ibisobanuro bya Bibiliya, Esther ni izina risobanura umuntu wuzuye ukwizera, ubutwari ndetse no kugira intego mu buzima bwe. Avuga kuri iri zina rye bwite, yagize ati: “Esther kuri njye rimpa intego yo komatana n’Imana, maze nkanayibera umutoni.”

Sinzigera nicuza kuba narakiriye Kristo - Esther Senga

Uyu muramyi yavuze ko kimwe mu bintu ahora yishimira mu rugendo rwe rw’agakiza ari umubano wihariye afitanye n’Imana. Ibyo bimutera gukomera no guhora ashishe nk’umukindo w’i Rebanoni.

Esther ati: “Mu myaka maze mu gakiza, sinzicuza ko nkijijwe, dore ko byatumye ngira indangagaciro z’umukristo, byatumye nemerera Mwuka Wera kunyobora, ngira amahoro n’umunezero udasamanzwe.”

Kuri we, imihigo irakomeje, akaba yasezeranyije abakunzi be kubagezaho ibihangano bishya kandi byuzuye amavuta y’Imana, atari ay’igihwagari. Ati: “Ndateganya gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Isezerano’, igamije kubwira abantu ko bagomba kwibuka ibyo Imana yabakoreye maze bagashima, bizera ko n’ibitaraba bizaba, bashingiye ku byakera.”

Esther Senga arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDEMA" YA ESTHER SENGA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

I can’t wait to listen to this loading helpful new song of yours dear sister!! May Almighty strengthen your way and his holy spirit continue guiding you. You are good example to the believers!!!!

Cyanditswe na: Sandrine Nyirangirimana   »   Kuwa 24/12/2025 09:55