Mk 10:45 [45] kuko Umwana w’umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
●Uyu ni umurongo ukomeye ubutumwa bwa Mariko. Yesu ntabwo yaje mu isi ngo tumukorere ahubwo yaje mu isi ngo adukorere, yaje nk’umugaragu arababazwa arapfa ku bwo gucungurwa kwacu.
Ezayi 53:12 [12] Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.*
●Yesu yatanze ubugingo bwe kugira ngo tubohorwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu, Yesu kandi yabaye incungu ya benshi cyangwa se Ubugingo bwe bwabaye incungu yacu.
Mt 20:28 [28] nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.
Mugire umunsi mwiza w’umugisha bavandimwe beza muri Kristo muhabwe umugisha