× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu ubwe yaranyiyeretse! Dr.Silas Kanyabigega yahishuye uko yagize iyerekwa rya "Jesus Film Project"

Category: Ministry  »  March 2024 »  Sarah Umutoni

Yesu ubwe yaranyiyeretse! Dr.Silas Kanyabigega yahishuye uko yagize iyerekwa rya "Jesus Film Project"

Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igikorwa gikomeye cy’itangizwa ku mugaragaro rya Jesus Film Project igamije gushishikariza abantu Kwizera Yesu nk’umwami n’Umukiza.

Iki gikorwa giteganijwe kubera kuri Dove Hotel ya ADEPR iherereye ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2025 kuva saa mu nani z’amanywa (14h00).

Rev. Dr.Silas Kanyabigega yavuze ko iri vugabutumwa rya Jesus Film Project rishingiye kuri Yesu Kristo kuko mu busanzwe afite umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye binyuze mu ikoranabuhanga nka Radio Kwizera, Kwizera Yesu TV (Umurongo wa YouTube Channel) ndetse no mu rusengero rwa Free Methodist Church muri Amerika muri Conference ya Ohayo.

Ubwo Dr.Silas Kanyabigega yaganiraga n’itangazamakuru, mu magambo ye yagize ati “Ndabyibuka ntarajya muri Amerika nerekanaga Film ya Yesu aho nazengurutse hafi u Rwanda rwose nerekana iyi Film mbitewe n’uburyo Yesu ubwe yanyiyeretse, hari mu mwaka w’i 1987 ubwo yansanze nijoro ndyamye akambonekera mu buryo butatu.

Yaraje mbona aje ansanga yitonze yuzuye urukundo rwinshi maze angeze imbere mbona abaye nkurasa umwambi Ku kibiriti acana buje arangije amurika mu maso hanyuma asubira aho yaje aturuka arongera arahindukira aragaruka yongera kubikora nkuko yabikoze bwa mbere asubirayo arongera aragaruka ubwa Gatatu maze asubiyeyo ntiyagaruka.

Ngikanguka nahise mbona ko nari umunyabyaha kandi ko Yesu ubwe yambereye Umucyo umurikira ngo mve mu mwijima, nca bugufi ndapfukama nsaba Yesu imbabazi z’ibyaha byanjye byose mbwira Yesu ko mwizeye nk’umwami n’Umukiza".

Rev.Dr.Silas Kanyabigega n’umufasha we bafatanya umurimo w’Imana barahamagarira abantu kwitabira iki gikorwa

Guhera iryo joro Yesu yankukiyemo kuburyo nakomeje kumva nshaka kuba namubona igihe cyose kubera ukuntu yandyoheye muri ibyo bihe yari kumwe nanjye bituma nshaka uburyo nagira ikintu kimfasha gusa nkaho ndi kumubona nza kumenya ko hariho Filime ya Yesu bituma nyishaka. Icyo gihe kuri EBR Kacyiru barayerekanaga maze mbasaba ko baza kuyerekana Ku mashuri abanza ya Kinyinya.

Rev.Dr Silas yakomeje avuga ko guhera icyo gihe yaje kubona ibikoresho byerekana Filime ya Yesu ku buryo mu myaka yaza 2000 kugera 2007 yayerekanye hafi mu gihugu hose nuko "nza kwimukira muri USA ariko umuhamagaro wa Film ya Yesu ukomeza kunyakamo kugeza menye inkomoko yaho ibyuma byerekana Filime ya Yesu bituruka kurwego rw’isi muri Amerika".

Ati "Naje kubwira banyiri ubwite iby’umuhamagaro wanjye wo kwerekana no kumenyekanisha Yesu binyuze muri Filime barabyishimira bafata icyemezo cyo gushyigikira umuhamagaro wanjye akaba ari muri urwo rwego nje muri Afrika nkaba mpereye mu Rwanda ntangiza iyerekwa Imana yanshyizemo binyuze muri Jesus Film Project."

Uyu mushumba yasoje ahamagarira abantu bose kwitabira igikorwa cyo gutangiza Jesus Film Project mu Rwanda, kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Werurwe 2024 kuri Dove Hotel ya ADEPR saa munani z’amanywa (14h00).

Dr.Silas Kanyabigega yahishuye ko Yesu yamwiyeretse akaba ari yo nkomoko y’iyerekwa rya "Jesus Film Project"

Kuri uyu w Gatandatu biraba ari uburyohe muri Dove Hotel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.