Ku wa 21 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yigishije ko Yesu ari we soko nyakuri yo gutabarwa, ashimangira ko kwizera no kwiringira Imana ari byo bizana amahoro, gukiranuka no gusubizwa ibyo umutima wifuza.
Abantu benshi muri iki gihe biringira imbaraga z’isi: amashuri, amafaranga, inshuti zikomeye cyangwa ubundi bushobozi bwabo. Nyamara, hari aho ibyo bigarukira. Ubushobozi bwa muntu burashira, umutima ugacika intege, n’imigambi igasenyuka.
Ariko uwiringira Imana yubaka ku rutare rutanyeganyega. Iyo umuntu ahisemo gushyira ibyiringiro bye ku Mana, aba ahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe, ava ku kwishingikiriza ku bigaragara akajya ku kwiringira utagaragara ariko ukora ibikomeye.
Zaburi ya 37 itwereka inzira y’umuntu wiyemeje kwiringira Uwiteka: kumwishimira, kumwikoreza urugendo rwe, no kumutegereza yihanganye. Kwishimira Uwiteka si amagambo gusa; ni uguhindura Imana uburyohe bwa mbere mu buzima bwawe.
Nk’uko abana baryoherwa na bon bon, ni ko umuntu agomba kuryoherwa n’Imana, akayigira isoko y’ibyishimo bye. Iyo Imana ibaye uburyohe bwa mbere, ihinduka n’isoko y’ibisubizo. Hari ibyo umuntu asaba akabisengera, ariko hari n’ibyo umutima we wifuza atarabisobanukirwa neza, Imana ikabimusubiza kuko ireba mu mutima, ikamenya ibirimo, ikanamuha ibirenze ibyo yatekerezaga.
Kwikoreza Uwiteka urugendo rwawe ni ukumuha igenzura ry’ubuzima bwawe bwose. Ni ukumushyira imbere mu migambi yawe, mu byifuzo byawe no mu bibazo byawe. Si ukuvuga ngo umuntu areke gutekereza, ahubwo ni ukureka ubwenge bukayoborwa no kwizera.
Hari aho ubwenge bw’umuntu bugarukira, ariko ukwizera kugafungura inzira nshya. Iyo umuntu ashyize imigambi ye mu biganza by’Imana kandi akayiringira by’ukuri, Imana ibisohoza mu gihe cyayo no mu buryo bwayo.
Kwizera ni wo musingi wo gukiranuka. Umuntu aba umukiranutsi imbere y’Imana kubera ukwizera kwe, si ukubera ko akurikiza amategeko gusa. Gukurikiza amategeko bidaturutse ku rukundo no ku kwizera ntibitanga ugukiranuka kuzuye.
Hari abareka ibibi kubera gutinya ibihano, ariko gukiranuka nyako ni ukureka ibibi kubera urukundo ukunda Imana n’icyemezo wafashe cyo kuyubaha. Iyo ukwizera kubaye intandaro y’ibikorwa byawe, ubuzima bwawe burahinduka.
Gutuza no gutegereza Uwiteka bisaba imbaraga zidasanzwe. Nta muntu wategereza adafite ukwizera. Gutegereza si ubunebwe, ni icyemezo cyo kwizera ko Imana ikora n’iyo utabona uko ikora. Iyo umuntu ahubukiye mu migambi mibi kubera kutihanga, aba ataye icyizere.
Ariko iyo yizeye, aratuza akemera ko igihe cy’Imana ari cyo cyiza. Ibyo bituma atishora mu nzira z’uburiganya cyangwa mu byemezo byihuse bishobora kumusenyera.
Hari n’ukuri gukomeye: kumvira si ukumva gusa, ni ukumva ugashyira mu bikorwa. Abantu bamenyereye ko abato bumvira abakuru, ariko Imana yo ishaka no kumvira abayo mu buryo bwihariye, ni ukuvuga ko yumva amasengesho yabo, igashyira mu bikorwa ibyo bayisabye.
Iyo ukwizera kwawe kuzuye, gukuraho imihangayiko. Imihangayiko igabanya icyizere, ariko iyo icyizere gikomeye, amahoro araganza.
Ubuzima bw’umuntu wiyemeje kwiringira Imana ntibubura ibigeragezo, ariko ntibubura no gutabarwa.
Yesu ni we soko yo gutabarwa kuko ari we uhindura ibidashoboka bikaba bishoboka, agatanga imbaraga zo gutegereza, agasubiza ibyifuzo by’umutima, akanagaragaza gukiranuka ku’uwamwiringiye nk’umucyo w’amanywa.
Iyo umuntu amugize uburyohe bwa mbere, ahinduka isoko y’ubugingo, amahoro n’intsinzi birambye.