× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu ararira! Ararizwa n’ubusambanyi no gukuramo inda biriho no mu nzu y’Imana - Ev. LeleDesire Ndamage

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Yesu ararira! Ararizwa n'ubusambanyi no gukuramo inda biriho no mu nzu y'Imana - Ev. LeleDesire Ndamage

Yohana 11:35-36: "35 Yesu ararira. 36 Abayuda baravuga bati "Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!"


Nshuti y’Imana, i Betaniya, iwabo wa Marita na mwene se Mariya ndetse na Lazaro musaza wabo wari umaze iminsi apfuye, ibintu birahindutse bifashe indi ntera, ku buryo birijije na Yesu. Abayuda na bo baratangaye kubona na Yesu ari kurira, aho bibwiraga yuko ari kurira ku bwa Lazaro wari umaze gupfa kuko yamukundaga. Mbese koko, ugupfa kwa Lazaro ni ko kwari kurijije Yesu? Oya ahubwo ni ukutizera kw’Abayuda.

Mukundwa w’Imana, Yesu na n’ubu aracyari kurira. Mbese ni iki kiri kuriza Yesu? Yesu ari kurizwa no kubona buryo ki abantu bapfuye bahagaze, aho usanga abenshi dufite amatwi ariko ntitwumve imiburo ituburira ukugaruka kwe, ikindi ni aho usanga dufite amaso ariko tutari kureba ibiri kubaho muri iy’isi, maze bidutere kuba maso, dusenga kandi twirinda kugira ngo tutagwa mu moshya.

Ikindi nuko Yesu ari kurizwa n’ibyaha biri gukorwa mu bantu be, kandi igihe cyo kugaruka kwe cyegereje. Yesu rero ararizwa n’ubusambanyi no gukuramo inda biriho no mu nzu y’Imana, ararizwa n’ubusinzi, n’amashyari ndetse n’inzangano biri mu bantu b’Imana, ararizwa n’ingo ziri gutandukana n’izibana zitabanye, ararizwa n’ubugambanyi n’ubwicanyi mu bantu be, ararizwa n’abayobya n’abayobwa bari mu nzu y’Imana;

Ararizwa n’abantu twitwa ko dusenga nyamara tugafata impu zombi, aho twananiwe kumesa kamwe, ahubwo usanga iby’Imana n’ibitari iby’Imana dusigaye tubivanga, ararizwa n’ibyo twaziruye kandi byari biziririjwe, ararizwa n’ibibi byinshi bitandukanye biri gukorwa n’abitwa ko bazi Imana. Ubwo bimeze bityo, nitugarukire Uwiteka, tuve mu nzira z’ibibi kugira ngo tutazatungurwa kuko iminsi ari mibi kandi uzaza ntazatinda. Imana idufashe.

NB: Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa?Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Ni ko Uwiteka avuga. Amen

MANA TUBABARIRE IBICUMURO BYACU, UDUHE IMBARAGA ZO KUNESHA IBYAHA, KANDI NTUDUKUREHO UMWUKA WAWE WERA, AHUBWO UTUGARUKEHO MURI IBI BIHE KUGEZA KU IHEREZO MU IZINA RYA YESU KRISTO. AMEN

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.