× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever na Dorcas binjije byeruye abakunzi ba Gospel mu mwaka wa 2023-AMAFOTO 70 YA MOSES

Category: Ministry  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Papi Clever na Dorcas binjije byeruye abakunzi ba Gospel mu mwaka wa 2023-AMAFOTO 70 YA MOSES

Umwaka wa 2023 umaze iminsi 14 utangiye ariko ku bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda, watangiye uyu munsi mu gitaramo cy’uburyohe cya Papi Clever na Dorcas.

"Imana yavuze Yego" - Ni ko Papi Clever aheruka kubwira abanyamakuru nk’impamvu yatumye we n’umufasha we banzura gukora igitaramo. Nubwo abakunzi babo bari bafite amatsiko menshi y’igitaramo cyabo cya mbere ndetse bakaba barahoraga bacyishyuza aba baramyi, Papi na Dorcas bavuze ko nabo ubwabo bari bategerezanyije amatsiko igihe bazakorera igitaramo.

Imana yaje kubasanga ibabwira Yego, bahita bategura igitaramo cyabo bacyita "Yavuze Yego Live Concert". Ni cyo gitaramo cyabo bwite cya mbere bakoze, gusa bagiye batumirwa mu bindi binyuranye kandi bikomeye, ndetse banaherutse gutaramira i Burayi. Iki gitaramo cyabo cy’i Kigali, cyabaye kuwa Gatandatu tariki 14.01.2023, kibera mu ihema rya Camp Kigali.

Cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gihe nyamara kwinjira byari byihagazeho kuko hari harimo amatike ya 50,000 Frw muri VVIP na 30,000 Frw muri VIP. Icyakora n’abadafite amafaranga barazirikanywe kuko abagera ku 2,000 binjiriye ubuntu. Cyaranzwe n’ubusabane bukomeye mu kuramya Imana aho benshi bapfukamye hasi bayihimbaza, bandi barayibyinira biratinda.

Papi Clever na Doracas bashimiye byimazeyo abitabiriye igitaramo cyabo cyayobowe na Rene Patrick & Tracy Agasaro. Baserutse bari kumwe n’abakobwa babo basanzwe nabo bakunda cyane umuziki nk’uko ababyeyi babo babitangaje. Ni igitaramo bafatanyijemo na Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathn Nish.

Mu busesenguzi bwa Paradise.rw ni uko igitaramo cy’aba baramyi kizahora mu mitima ya benshi kubera uburyohe bwacyo bwari bwiganjemo indirimbo zo mu gitabo zandistwe n’abahanga ku Isi zikaririmbwa na Papi Clever na Dorcas abaramyi nimero ya mbere mu Rwanda ugendeye ku mibare ya Youtube ikigo cya mbere ku Isi mu gucuruza amashusho by’umwihariko umuziki.

Mu mafoto meza cyane yafashwe na Gafotozi Moses Niyonzima ufatwa nka nimero ya mbere mu gufotora amafoto y’ibitaramo by’abahanzi ba Gospel mu Rwanda, irebere uko byari bimeze muri "Yavuze Yego Live Concert" igitaramo cya mbere mu mwaka wa 2023 abaramyi Papi Clever na Dorcas bamurikiyemo Album yabo ya mbere y’indirimbo 300.

Ni igitaramo cy’amateka atazibagirana!

AMAFOTO: Moses Niyonzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.