× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwana ahanwa mu rukundo ni bwo agira icyo ageraho amaze kuba mukuru

Category: Education  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Umwana ahanwa mu rukundo ni bwo agira icyo ageraho amaze kuba mukuru

Ujye uha umwana amabwiriza asobanutse agomba gukurikiza.​ Ihame rya Bibiliya: 1 Abakorinto 14:​9

Muri ibyo bihe bikomeye, umubyeyi aba agomba gutangira gusohoza inshingano y’ubutware, agatanga ubuyobozi bwumvikana nk’uko umwana aba abimwitezeho. None se byagenda bite mu gihe umwana yanze ubwo buyobozi, nk’uko byavuzwe mu nkuru twahereyeho?

ICYO WAKORA

Jya ufata iya mbere. Umwana wawe azemera ko umuyobora ari uko abonye ko ufata iya mbere. Ni yo mpamvu ugomba gukoresha ubutware bwawe mu buryo bushyize mu gaciro. Mu myaka mirongo ishize, abantu biyita impuguke batumye “ubutware” bw’ababyeyi bufatwa nk’aho ari igitugu.

Hari umwe muri bo wavuze ko ubutware bwa kibyeyi “budakwiriye” kandi ko “bunyuranye n’amahame agenga umuco.” Ariko nanone iyo abana barezwe bajeyi, bishobora gutuma batamenya ibyo basabwa, bakigira ibyigenge kandi bakumva ko ari bo bafite ijambo. Bituma batabasha kwitegura kuzagira icyo bageraho bamaze kuba bakuru.​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 29:​15.

Jya utanga igihano. Hari inkoranyamagambo ivuga ko guhana umuntu ari “ukumutoza kumvira cyangwa kumenya kwifata, akenshi agashyirirwaho amategeko, yayarengaho agahanwa.” Birumvikana ariko ko igihano cyagombye kuba gishyize mu gaciro kandi kitarangwa n’ubugome. Ku rundi ruhande cyagombye kuba gisobanutse kandi gifitiye umwana akamaro, ku buryo kimufasha kwisubiraho.​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 23:​13.

Jya ushyiraho amahame asobanutse. Hari ababyeyi basaba abana babo kujya babumvira gusa, wenda umubyeyi akaba yabwira umwana we ati “wasukura icyumba cyawe se?” Bashobora kwibwira ko ubwo ari bwo buryo bwiza bwo kurera umwana, ariko ibyo bituma umubyeyi asa nk’aho ari we ugomba kuganduka. Nanone bituma umwana yiha uburenganzira bwo kumvira cyangwa kutumvira akurikije inyungu afite mu byo yasabwe gukora. Aho kugira ngo uhare ubutware bwawe, ujye uha umwana amabwiriza asobanutse agomba gukurikiza.​—Ihame rya Bibiliya: 1 Abakorinto 14:​9.

Jya ukomera ku mwanzuro wafashe. Niba ugize icyo uhakanira umwana, ntukivuguruze kandi ujye ubyemeranyaho n’uwo mwashakanye. Niba umwana yakoze ikosa akaba agomba guhanwa, ujye umuhana. Ntukamare umwanya munini ushyikirana na we cyangwa ngo wemere ko mujya impaka z’urudaca umusobanurira impamvu wafashe umwanzuro wo kumuhana. “Kureka ‘Yego’ yawe ikaba Yego na ‘Oya’ yawe ikaba Oya, ni byo bizabafasha wowe n’umwana wawe.​—Yakobo 5:12.

Jya urangwa n’urukundo. Umuryango ntuyoborwa mu buryo bwa demokarasi cyangwa ngo utegekeshwe igitugu. Ahubwo hagomba gukurikizwa gahunda yashyizweho n’Imana, aho umwana ayoborwa mu rukundo akazagira icyo ageraho amaze kuba mukuru. Nukurikiza iyo gahunda ugahana umwana wawe ubigiranye urukundo, bizamutoza kumvira kandi bitume yumva atuje.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.