× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yavukiye mu muryango w’Abayisilamu! Menya byinshi kuri Rose Muhando umaze kuba umuramyi mpuzamahanga

Category: Artists  »  July 2024 »  Alice Uwiduhaye

Yavukiye mu muryango w'Abayisilamu! Menya byinshi kuri Rose Muhando umaze kuba umuramyi mpuzamahanga

Rose Muhando ni umuririmbyikazi wakoze ku mitima ya benshi mu nganzo ye y’impano ry’ijwi akoresha mu gushimisha Imana n’imitima ya benshi akaba yashyize hanze indirimbo yise "Umewakomesha.

Kuwa 25 Nyakanga ni bwo uyu muramyi yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’igiswayire yise "Umewakomesha", bisobanuye mu kinyarwanda "Warababujije" cyangwa se "Warabahagaritse", ikaba ari indirimbo nziza cyane irimo imbyino nziza nk’uko nubundi indirimbo ze zirangwa n’imbyino nziza.

Rose Muhando ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma yo kubonekerwa ubwo yari aryamye ameze nabi afite imyaka 9 y’amavuko. Rose Muhando akomoka mu gihugu cya Tanzania. Yavutse mu mwaka w’1976, avukira mu Mudugudu wa Dumila. Yavutse ari umuhererezi iwabo, avukira mu muryango w’aba Islam.

Mu mwaka wa 1989 ni bwo uyu muramyi yaje kurwara cyane indwara imutera ububabare bukabije bw’umubiri. Ababyeyi be nabo ntibasinziraga. Bagerageje uburyo bwose kugira ngo umwana wabo akire aho baje gushaka n’abaganga gakondo ngo barebe ko hari ubuvuzi bamuha agakira, gusa naho byaje kwanga.

Igihe kimwe Rose Muhando nyuma y’imyaka Itatu arwaye, ubuvuzi bwaranze, ubwo yari aryamye yaje kumurikirwa n’umucyo uturutse mu Ijuru, abona ukuboko gufite urumuri imbere yumva ijwi rivuga riti: “Ndi Yesu, naragukijije, kuva ubu ugire ubuzima bwiza, uhaguruke kandi unkorere”.

Iri jwi ryavuze aya magambo inshuro eshatu. Nyuma ubwo Rose Muhando yakangukaga, umubiri we wari wabaye mwiza kandi wakize. Ni ibintu byemezwa n’ababyeyi be nubwo iryo ijwi bataryumvise ariko babonye gukira k’umwana wabo.

Kuva icyo gihe yahise ahinduka umukristo yizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Avuga ko nyuma yo kubona Kristo, yabonye icyerekezo kizima kandi gihamye.

Mu ntangiriro ya 2000 ubwo yinjiraga byeruye mu muziki, abahanzi b’indirimbo zo kuramya Imana, ntabwo bari bahari icyo gihe, bikaba byaratumye umuziki we wakirwa neza kandi, arakundwa bikomeye.

Mu 2005, Muhando yakiriye ibihembo bya muzika bya Tanzaniya harimo kugira indirimbo nziza ya Gospel "Mteule Uwe Macho" hamwe n’umuhanzikazi mwiza w’umwaka. Yaje guhabwa ikindi gikombe mu mwaka wa 2008 cya Groove Awards (irushanwa ryo muri Kenya) cy’umuhanzi mwiza w’ubutumwa bwiza muri Africa.

Indirimbo ze zakunzwe harimo; Kiatu Kivue, Ni Bebe, Nkaza Mwendo, Wololo, Pendo La Yesu, Nipe Uvumilivu n’izindi. Mu myaka irenga 10 amaze akora mu ruganda rw’umuzika, yakoze alubumu nyinshi zirimo; Uwe Macho, Jipange Sawa Sawa, Utamu wa Yesu, Tazama Mungu Anacheka n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.