× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yateye urwenya atavuze! Israel Mbonyi yasajije imbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ya Karahanyuze

Category: Artists  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Yateye urwenya atavuze! Israel Mbonyi yasajije imbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ya Karahanyuze

Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, nyuma yo gutaramira i Bugande yahaye urwenya abakoresha imbuga nkoranyambaga bumva Ikinyarwanda, ashyira indirimbo ya Karahanyuze mu mashusho yahafatiye.

Ni indirimbo yitwa Uko Nagiye I Bugande y’umuhanzi wo mu myaka ya kera wahimbye indirimbo zabaye Karahanyuze kuri ubu, uwo akaba ari Nkurunziza Francois. Muri iyi ndirimbo agiramo igitero kivuga ngo: “Bambaliye bambeshya ngo ugiye i Bugande aba ataye ubutindi ndararuka njya i Bugande.”

Icyatumye abantu barimo Umunyarwenya Clapton Kibonge, Producer Element Eleeeh, Umunyamakuru Irene Murindahabi, Umunyamakuru Anita Pendo, Umunyamakuru Rugaju Reagan, n’abandi baba abafite amazina akomeye mu myidagaduro nyarwanda ndetse n’abakoresha Instagram muri rusange babashije kubona ayo mashusho baseka imbavu zikenda guturika ni uko Israel Mbonyi mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe ataramira abantu i Bugande yasaga n’ukora urugendo ku rubyiniro agenda, akaba yaruhuje n’amagambo avuga ko agiye i Buganda.

Mu gukata ku rubyiniro agaruka inyuma, yabijyanishije n’amagambo avuga ngo: “Bajyaga bambwira ngo abavayo, bazana ivalisi n’agasafuriya n’agatara gacanye ku manywa ya rukamba, ndararuka njya i Bugande.”

Byatunguye abantu benshi ariko biranabatangaza, kuko bari basanzwe bamenyereye ko akoresha indirimbo ze mu mashusho n’amafoto ashyira kuri Instagram ye. Nk’uko muri iyo ndirimbo babivuga ngo ugiye i Bugande aba ataye ubutindi, nubwo nyirayo we yagaragaje ko ari ikinyoma, ariko Israel Mbonyi we yaraharonkeye kuko yahawe amafaranga atubutse mu bitaramo bibiri yahakoreye.

Aho i Bugande, ahitwa Mbarara ku kigo cya Kaminuza yahakoreye igitaramo cy’akataraboneka ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, nyuma y’igihe kinini Abagande bamutegerezanyije amatsiko menshi cyane.

Yari ahageze avuye mu kandi gace k’i Bugande muri Kampala, aho ibikorwa by’abahatuye byari byahagaze, bose barajwe inshinga no gutaramana na we, cyane ko kuva yaririmba indirimbo Nina Siri yakubye igikundiro yari afite mu nshuro amagana aho i Bugande.

Ku wa 23 yataramiye ahitwa Kampala, Lugogo Cricket Oval, ahasiga amateka atazibagirana, aho yanahaye icyubahiro umuhanzikazi wo muri Uganda Judith Babirye wahimbye indirimbo yise Yesu Beera Nange, Israel Mbonyi kuyiririmbana n’Abagande byatumye igitaramo kirushaho kuba ubuki.

Mu rugendo rwo kugera aho yagombaga gutaramira ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 nk’uko no muri Kenya byagenze, Israel Mbonyi yageze mu Mujyi wa Mbarara, hafi y’ahubatse Kaminuza ya Mbarara Univeristy Inn Grounds aherekejwe n’imodoka nyinshi cyane ndetse n’amamoto, byose byanditseho amazina ye, ibindi biriho amafoto ye, ibyo byose bigakorwa hacurangwa n’indirimbo ze ziryoheye amatwi.

Igitaramo yakoreye i Kampala cyabaye igitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoreye muri kiriya gihugu, cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Uko byagenda kose yavanyeyo impamba itubutse, kuko amakuru aherutse kujya hanze avuga ko iyo atumiwe ngo ataramire hanze y’Igihugu yishyurwa asaga miriyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.