× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yasize igitabo gikubiyemo uko Umuhoza wa Yezu na Mariya yitwara: Urwibutso rwa Soeur Pulchérie uherutse kwitaba Imana

Category: Ministry  »  January 2024 »  Sarah Umutoni

Yasize igitabo gikubiyemo uko Umuhoza wa Yezu na Mariya yitwara: Urwibutso rwa Soeur Pulchérie uherutse kwitaba Imana

Soeur Pulchérie Nyirandakize wari umubikira wo mu muryango w’Abenebikira, yitabye Imana ku myaka 62, kandi nubwo yari umubikira utazwi unicisha bugufi, ubuhamya bumutangwaho bugaragaza ko asize inkuru nziza imusozi, cyane ko benshi bamushimira uko yabafashije bu buryo butandukanye.

Uyu mubikira wavukiye i Muhororo mu Karere ka Ngororero mu 1961, akaba yarashizemo umwuka tariki 31 Ukuboza 2023, nyuma y’igihe kitari gito arwaye, ubwo yashyingurwaga tariki 4 Mutarama 2024 yavuzweho byinshi byiza harimo no gushinga umuryango w’Abahoza ba Yezu na Mariya, uhuriyemo abarayiki n’abihaye Imana.

Umwe mu babashije kuganira na we amezi makeya mbere y’uko yitaba Imana, yabwiye Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko yashinze uwo muryango nyuma yo kubona ko iyo i Kibeho hahuriye abantu benshi baje gusenga;

Hataboneka abita ku bikorwa bitandukanye bituma abahaje bamererwa neza harimo n’iby’isuku, inakanakenerwa bamaze gutaha, maze abo yiyegereje yise Abahoza ba Yezu na Mariya batangira kujya babyitaho.

Abagize uwo muryango kandi ntibagarukira ku isuku yo ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho gusa, kuko banarangwa no kwiyoroshya, kugira impuhwe ndetse no gusenga.

Sr Pulchérie yasize ananditse igitabo gikubiyemo uko Umuhoza wa Yezu na Mariya yitwara. Iki gitabo kirimo n’amasengesho hamwe na zimwe mu ndirimbo Umuhoza wa Yezu na Mariya ndetse n’undi mukristu yakwifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi. Muri izo ndirimbo ngo harimo n’izo we ubwe yahimbye.

Abo yitayeho mu gihe cya Jenoside baramushima

Jenoside iba, Sr Pulchérie Nyirandakize yari i Save, hanyuma aho yari ari mu ishuri GS Sainte Bernadette yanizemo, afasha abari bahahungiye.

Theogène, umwe mu bize muri iri shuri, akaba yari yanahahungiye abicanyi bamaze kumutema, yagize ati “Sr Pulchérie yatwitayeho akajya atumenyera ibyo kurya aho yari yaduhishe. By’umwihariko njyewe yaranandwaje. Icyo gihe nari mfite imyaka 18, ariko ni we wanyuhagiraga kuko nari mfite ibikomere bikomeye ku maboko.”

Umubyeyi umwe witwa Consolata utuye i Save na we mu buhamya bwe yagize ati “Nahungiye muri Sainte Bernadette aranyakira, aranamfasha hamwe n’abana b’impanga nari mfite.

Nyuma y’icyumweru batubeshye ko hari ihumure ndagenda, byongeye gukomera nsubiyeyo nsanga bababujije kugira umuntu bemerera kuhinjira. Icyo gihe ariko yampaye impamba y’abana.”

N’ikiniga yanavuze ibyiza Sr Pulchérie yamukoreye byatumye amukunda, ariko akaba ababajwe n’uko yigendeye atarabasha kubimubwira.

Igitabo Sr Pulcherie yasize yandikiye abahoza ba Yezu na Mariya

Src: KT

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.