Umuramyi Vedaste N.Christian wari ukumbuwe n’imbaga yongeye kugirana isezerano n’abakunzi be ryo kutazabicisha imbeho n’irungu. Iri sezerano rikaba ryasohojwe mu ndirimbo nziza "Ni Urukundo".
Ni indirimbo isohotse nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Buhinde ubugira kabiri aho atari ajyanywe n’ubutembere cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi ahubwo akaba yari yarajyanywe no kwivuza indwara zo mu rwungano rw’ubuhumekero.
Ubu burwayi avuga ko bwamubereye isomo rikomeye dore ko hari benshi yasanze mu bitaro yivurizagamo ariko ntibagaruke ari bazima, hakaba n’abamusangagayo bagaherekeshwa ya ndirimbo igira iti: "Aheza ni mu ijuru".
Avuga ko ubwo burwayi bwamuteye kurushaho kwegerana n’Imana ndetse yiyemeza kuzarushaho gukoresha igihe cye neza dore ko avuga ko hari ubwo yibonaga nk’utazagaruka ku isi.
Mu kiganiro na Paradise, agaruka kuri iyi ndirimbo nshya yise "Ni Urukundo" Vedaste Niyindora Christian yagize ati: "Nashakaga kubwira isi ko Yesu atabambwe ku bw’imbaraga z’abamubambaga cyangwa ubushobozi bw’ibyo bakoreshaga, kuko bose abarusha imbaraga.
N’Imisumari ubwayo ntabwo yari kubasha cyangwa gutinyuka kwinjira mu mubiri w’Imana. Byose ni ku bw’urukundo rwe". Yakomeje agira ati: "Abantu babashije kumva no kwakira uburemere bw’umurimo Yesu yakoze, inkiko zafunga, gereza zafungwa, isi yose yakizwa!"
Yakomeje avuga ko kuri ubu iyi ndirimbo ari intangiriro yo gusohora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bw’ibyo yiboneye n’amaso ye. Yagize ati: "N’ubwo isohotse mvuye kwa muganga ariko si yo ikubiyemo ishimwe ry’ibyo maze iminsi nyuramo bikomeye by’uburwayi, hari indi izakurikiraho yihariye iryo shimwe.
Aho iyi ihurira naryo (Ishimwe) ni uko narembye narayitangiye. Iyo ntaha nari kuba nsize itarangiye, kandi abantu b’Imana bari gufashwa nayo bari kuba bahombye. Ndashima Imana ko yanyemereye kubaho akandi gahe kubw’ubuntu bwayo!"
Avuga ku masomo yigiye mu gihugu cy’u Buhinde, yagize ati: "Mu Buhinde nahigiye ibintu byinshi, ariko kimwe ni uko Imana irakomeye kandi ikora uko ishaka mu Isi no mu Ijuri"
Mu gushimangira ubumana bw’Imana, yavuze ngo: "Nta kintu na kimwe ireka kuko itagishoboye...ahubwo kukireka nabyo biri mu bushobozi bw’amahitamo yayo, cyane ko nta hantu na hamwe itanga Raporo".
Amashimwe yabanye Christian menshi agira ati: "Nagiye nta cyizere cyo kubaho ngifite, aho naryamye hari habyutse abandi benshi bapfuye (Nkwibutse ko ibitaro nari ndimo mu Mujyi wa New Delhi, ari na byo umusore mwiza abanyarwanda bakundaga cyane Yvan Buravan yaguyemo) kandi na nyuma yanjye hamaze gupfira abandi benshi ndetse n’abanyarwanda benshi nzi batashye nyuma yanjye.
Ariko jye nagarutse amahoro na operation/Kubagwa bagombaga kunkorera ntabwo yakozwe, Imana yarayikoreye ubwayo. Iri shimwe nzababwira mu minsi iri imbere ubundi buryo bwo kuritambutsamo ndi gutegura. Imana izamfashe iminsi yanyongeye ntizatume nyitera kwicuza, ni cyo nsengera gusa, ibindi biroroshye ugoye ni kamere muntu gusa!"
Avuga mu mishinga ateganya vuba, yagize ati: "Ndateganya gukomeza gukora cyane... birumvikana ibyo gukora ndabifite, imbaraga zibura Imana izakomeza kuzitanga, ntiyabura gushyigikira imishinga yo mu rugo rwayo, ndi gukora indirimbo nyinshi birumvikana, kwita ku muryango n’inshuti, kwitabira ibitaramo ntumirwamo, ndetse ndateganya no gukora icyanjye nateguye nibikunda, nzababwira hageze!"
Vedaste N Christian ni izina rifite ubusobanuro burenze igisobanuro. Uyu mwanditsi w’umuhanga udapapira wakunzwe mu ndirimbo "Uzi gukunda" yibutsa abantu ko Imana ariyo yonyine izi gukunda "abandi tukagerageza". Abarizwa mu itorero rya ADEPR ndetse akaba abarizwa muri Besalel Choir ya ADEPR Murambi yamenyekanye mu ndirimbo "Golgotta".
Tariki 7 Kanama 2022 uyu muramyi yeseje umuhigo yari yahigiye Imana mu gitaramo ‘Uzi gukunda Live Concert II’ yakoreye muri salle ya Dove Hotel. Ni igitaramo yari yatumiyemo abaramyi bagenzi be bakunzwe cyane barimo Simon Kabera, Aime Frank, Alex Dusabe n’abandi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI URUKUNDO" YA VEDASTE CHRISTIAN
Nyuma y’uburwayi bukomeye, Vedaste Christian yashyize hanze indirimbo nshya "Ni Urukundo"