× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yarishimye asuka amarira! Eddie Mico yakoze indirimbo ’God Did’ ayitura umukunzi we Linda wamubwiye YEGO

Category: Artists  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Yarishimye asuka amarira! Eddie Mico yakoze indirimbo 'God Did' ayitura umukunzi we Linda wamubwiye YEGO

Abanyamuziki b’abahanga, Eddie Mico na Linda, bari mu rukundo aho bitegura kurushinga. Kuri ubu Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoreye umukunzi we Linda aherutse kwambika impeta.

Hari tariki 11.12.2022 ubwo Eddie Mico yashingaga ivi ku butaka, agasaba Linda kuzamubera umugore, undi agahita amubwira YEGO. Ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’uyu musore ndetse n’uyu mukobwa bahuriye ku kuba bombi ari abahanzi ba Gospel bakaba n’aba Producer.

Kamikazi Linda akimara kubona ko Eddie Mico agiye kumwambika impeta, yaraturitse ararira kubera ibinezaneza byari byuzuye umutima we. Yahise amubwira YEGO, yambikwa impeta n’umusore yihebeye, barahoberaa biratinda, abari muri ibyo birori bavuza impundu n’akaruru k’ibyishimo.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, aba bombi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Eddie Mico byamwanze munda ahitamo guhimbira indirimbo umukunzi we. Ni indirimbo yise "God Did" bisobanuye mu Kinyarwanda ngo "Imana yarabikoze".

Iyi ndirimbo yasohotse iri kumwe n’amashusho yayo meza cyane, arimo n’ayafatiwe mu birori Eddie Mico yambikiyemo impeta umukobwa wamurutiye abandi bose, uwo akaba ari Linda Kamikazi uzwi mu ndirimbo "Umubavu" yakoranye na Serge Iyamuremye.

Eddie Mico wamamaye mu ndirimbo "Real Swagg", yanditse kuri Instagram ko "God Did" yayikoreye umukunzi we yise Umwamikazi, ayikora amutunguye na cyane ko yavuze ko ari impano yamugeneye. Yavuze ko mu gihe cya vuba bazasangiza abantu ukantu ku kandi k’uko byari bimeze ubwo Eddie yambikaga impeta Linda.

"God Did" ni indirimbo yanditswe na Eddie Mico afatanyije na MOK Vybz. Mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe na Eddie Mico hanyuma Mix & Mastering bikorwa na Action. Amashusho yakozwe na Intsinzi Creative & Heart Music Studio. Imirimo yo gutunganya iyi ndirimbo yakozwe na Heart Music Studio ya Eddie Mico n’umukunzi we Linda.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "GOD DID" EDDIE MICO YATUYE UMUKUNZI WE LINDA

Ubutumwa bwa Eddie Mico

Eddie yakoreye Linda indirimbo

Eddie Mico na Linda baritegura kurushinga

Linda yasazwe n’ibyishimo asuka amarira

Inshuti zabo zishimiye intambwe bateye

Ntibazibagirwa ibi bihe

Barahoberanye biratinda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.