× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Maurice Mugabowagahunde wakoraga muri MINUBUMWE yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Category: Leaders  »  August 2023 »  Editor

Maurice Mugabowagahunde wakoraga muri MINUBUMWE yagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru

Kuri uyu wa Kane ni bwo Intara y’Amajyaruguru yahawe umuyobozi mushya.

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tarik 10 Kanama 2023, Ibiro bya Minisitiri w’intebe byasohoye Itangazo ryanditswe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru.

Nyirarugero Dancille wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Dr Patrice Mugenzi yagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda asimbura Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.

Inkuru ducyesha Kigali Today, ivuga ko Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yari asanzwe ashinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE.

Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.