× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yago Pon Dat agiye gushyira hanze indirimbo ya Gospel yise "Nzaririmba Igitangaza"

Category: Artists  »  6 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Yago Pon Dat agiye gushyira hanze indirimbo ya Gospel yise "Nzaririmba Igitangaza"

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi nyarwanda, Nyarwaya Innocent, wamamaye ku izina rya Yago (Pon Dat, For Real) yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari hafi gushyira hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha harimo na X yatanze aya makuru agira ati: "Nzaririmba Igitangaza. Ijwi ry’ubuhamya riraje. Abanyembaraga nyinshi (big energy) muhaguruke.” Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, biherekeje ifoto agaragaraho ameze nk’umwigisha, ari kumwe n’Abakristo mu rusengero.

Ni nyuma y’igihe kinini avuga ko agatsiko k’abantu bamurwanya kazatsindwa mu izina rya Yesu, izina Yesu rikaba riri mu magambo yavuze kenshi ayasubiramo, avuga ko ari we umurwanirira mu ntambara zose arwana akanamutsindira.

Ni indirimbo izaba irimo ubuhamya bw’ibihe bikomeye Yago Pon Dat yanyuzemo, agaragaza ko Yesu atigeze amutererana. Mbere yo gutangaza ko iyi ndirimbo iri hafi kandi, Yago udahwema kugaragaza ko yubaha Imana kandi ko ayibanza imbere mu byo akora byose, akayizera abikuye ku mutima nk’uko yabigaragaje mu gihe yasubiranaga umuyoboro we wari wibwe ugahindurirwa izina, ukava kuri Yago Tv Show ukitwa Mr. Give Away, yatanze inama mu magambo agira ati: “Abakiri bato mwese reka mbagire inama kandi ibi bintu ni iby’umugisha. Mushake Yesu bigishoboka.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ngubu biracyashoboka kumumenya, ukamwemera nk’umukiza n’umwami w’ubuzima bwawe, akakuyobora akanagufasha.” Yabisubiyemo, kugira ngo ubutumwa burusheho kumvikana agira ati: “reka mbisubiremo, kuko kuba nyikubwiye (inkuru nziza) ni ubuntu. Mushake Yesu bigishoboka.”

Kuba agiye gusohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana byahise birushaho kumvikana, dore ko itazaba ari yo ya mbere. Asanganywe iyitwa Suwejo ari na yo yatangiriyeho umuziki ndetse n’iyitwa Yahweh.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.