× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wycliffe yizihije ururimi rwa 800 rwamaze guhindurwamo Bibiliya yose

Category: Bible  »  9 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Wycliffe yizihije ururimi rwa 800 rwamaze guhindurwamo Bibiliya yose

Umuryango wa Wycliffe Bible Translators (WBT) watangaje ko wageze ku ntego ikomeye yo kubona Bibiliya yose ihindurwa mu rurimi rwa 800, unagaragaza ko umurimo wo guhindura Bibiliya uri kwihuta kurusha uko byari bimeze mu mateka.

Uyu muryango witiriwe John Wycliffe, umupadiri wabayeho mu kinyejana cya 14 akaba umwe mu ba mbere bahinduye Bibiliya mu Cyongereza.

WBT yavuze ko kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, Bibiliya yari yarahinduwe mu ndimi 50 gusa. Mu mpera z’ikinyejana cya 19 yari imaze kugera mu ndimi 100, naho mu mwaka wa 1950 yari iboneka mu ndimi 200.

Umuvuduko w’uyu murimo wakomeje kwiyongera ku buryo mu 1998 Bibiliya yari imaze guhindurwa mu ndimi 400. Ubu, mu kwizihiza ururimi rwa 800 rwabonye Bibiliya yuzuye, Wycliffe ivuga ko ibyo byerekana uburyo umurimo wo guhindura Ijambo ry’Imana uri kwihuta cyane.

Mu myaka itanu ishize yonyine, abantu barenga miliyoni 500 babonye Bibiliya mu ndimi zabo kavukire.

Umuyobozi Mukuru wa Wycliffe Bible Translators, James Poole, yavuze ati: “Iki ni igihe kidasanzwe mu murimo w’ivugabutumwa ku isi.

Mu myaka ishize twabonye intambwe zikomeye, aho ibikorwa byo guhindura Bibiliya byihuse mu bice byinshi by’isi. Imiryango myinshi iri kubona Bibiliya mu ndimi zayo mu gihe gito kurusha uko byatekerezwaga mu myaka yashize.”

Yakomeje avuga ko ibyo bifasha abantu gusoma no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana mu ndimi bumva neza, bikanafasha amatorero mu ivugabutumwa, gutoza abigishwa no gukora umurimo w’Imana.

Nubwo hari intambwe nini imaze guterwa, Wycliffe ivuga ko hakiri indimi zigera ku 6,600 zivugwa n’abantu bagera kuri miliyari 1.5 ku isi hose zitarabona Bibiliya yuzuye.

Uyu muryango uvuga ko umuvuduko uriho ubu ukomeje uko uri, byasaba hafi imyaka 500 kugira ngo Bibiliya ibe yarahinduwe mu ndimi zose zisigaye.

Gusa, kubera ko umubare w’indimi zirimo guhindurwamo Bibiliya ukomeje kwiyongera cyane, hari icyizere ko icyo gihe gishobora kugabanuka ku rugero runini.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.