× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Worship Unplugged: Urugero Media Group bateguye igitaramo kigamije gucomoka imihangayiko

Category: Ministry  »  September 2025 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Worship Unplugged: Urugero Media Group bateguye igitaramo kigamije gucomoka imihangayiko

Urugero Media Group bateguye igitaramo kizahuza abaramyi batandukanye bonkejwe n’iri tsinda, Ntwali Alexis na Urugero Music Academy.

Tariki ya 14 Nzeri 2025 ishobora kuba itariki y’amateka akomeye ku buzima bwawe mu gihe waba witabiriye igitaramo cyiswe "Worship Unplugged." Itariki ishobora gusiga wicomoye cyangwa se ucomotse ku mibabaro, nka ya Korali yaririmbye iti: “Amarira, ishyavu, agahinda n’imibabaro bigiye kurangira.”

Mu kiganiro na Paradise, Arnaud Ntamvutsa, Umuyobozi Mukuru wa Urugero Media Group, yavuze ko iki gitaramo kizasiga benshi bacomotse ku mihangayiko.

Yagize ati: “Worship Unplugged ni ibihe byo kuramya byimbitse, aho twifuza ko abazitabira ibyo bihe bicomokora ku mihangayiko n’ibindi biruhije, bagahanga amaso Imana bakaramya Imana batitaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.”

Urugero Media Group ifatwa nk’ibere ryonkeje amashereka abahanzi benshi, dore ko mu bihe bitandukanye iri tsinda ryarabaye ikiraro cyambukije abaramyi benshi bagera mu masezerano yabo.

Ubwo yabazwaga ibikorwa bimirije imbere bigamije iterambere rya Gospel, yagize ati: “Urugero Media duhugiye mu kurera impano nshya kugira ngo turebe ko mu myaka 5 iri imbere hari itafari rindi tuzashyiraho muri Gospel.”

Arnaud yakomeje agira ati: “Hari gahunda yo gukomeza gutegura abana bo muri Urugero Music Academy, dukora ibitaramo ndetse n’ama tour aho bazatwemerera, hakaba na gahunda yo gusohora indirimbo zabo bwite mu rwego rwo kubatoza gukora indirimbo zabo.”

Ku baba mu muziki, akenshi iyo umuhanzi acecetse aba ahugiye mu mishinga igamije kuzaha ibyiza abakunzi be, dore ko hari ubwo aba ahugiye mu gutunganya indirimbo azaha abakunzi be akabikora amanywa n’ijoro. Hari hashize iminsi aba bari mu mishinga itandukanye itarakunze kuvugwa mu itangazamakuru.

Amakuru Paradise ifite yakuye ku isoko ifutse kandi yizewe, avuga ko mu minsi ishize bari bahugiye mu mishinga igamije guhindurira abatishoboye ubuzima, harimo kubakira inzu ndetse n’ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze muri ruhago ku bufatanye na Atawale.

Mu mikorere, Urugero Media Group bagirana imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo amadini n’amatorero, dore ko bimwe mu bikorwa byabo bibera mu nsengero.

Arnaud Ntamvutsa avuga ko kimwe mu byabakomye mu nkokora kuri ubu ari ukubona itorero bakorana, nyuma y’uko itorero bahoze bakorana ryaje gufungwa, bigatuma imikoranire ihagarara. Byabasabye gushaka irindi torero bakorana.

Tubibutse ko iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14/09/2025 kizabera muri Église Apostolique pour Réveil au Rwanda ruherereye i Remera. Kwinjira ni ubuntu.

Urugero Media Group ni kampani imenyerewe mu gice cya Gospel, aho izwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye no gushyigikira ibikorwa bigamije iterambere rya Gospel no kurera impano.

Iri tsinda rigizwe n’abakoze mu itangazamakuru mu bihe bitandukanye bishyize hamwe, ndetse n’abandi bantu bakunda guteza imbere umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Kuri ubu hakaba hari abahanzi batandukanye bagiye bafasha kumurika alubumu zabo, harimo Bobo Bonfils, True Promises n’abandi. Urugero kandi ifasha abahanzi kumenyekana no gukorana neza n’itangazamakuru.

Ntuzabure muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.