Olivier Uwiduhaye, uzwi ku izina rya Zoliva, ni umwe mu bashoramari mu bya sinema bakomeje gutera imbere mu Karere ka Musanze. Ubu yateguje inshyashya yise Coded Love, aho igice cya mbere kizasohoka ku wa 11 Nyakanga 2025.
Yatangaje ko filime nshya aherutse gutunganya yise “Coded Love” ifite ubutumwa bwimbitse cyane, butareba gusa urwego rwa sosiyete rusanzwe, ahubwo bunaganisha ku nshingano z’Abakristo mu kazi, ubutabera, no kurwanya ruswa.
Zoliva yasobanuye ati: "Abakristo bazayigiramo byinshi cyane, kuko filime yerekana ukuri ku buryo abantu babona akazi batari babikwiriye, kandi tugatanga n’ubutumwa bwo kwitandukanya n’ibyo byaha. Twifuza ko Abakristo bareba iyi filime bakibaza aho bahagaze imbere y’Imana mu mikorere yabo ya buri munsi.”
Filime, itarashyirwa ahabona yose, irimo inkuru ikomeye igaragaza uburyo bamwe mu bayobozi batanga akazi bagendeye ku kimenyane no kuri ruswa aho kureba ubushobozi bw’ukenewe. Ibi bishyirwa mu mashusho asobanutse neza, abakinnyi babigaragaza mu buryo busobanutse kandi bufite ubuhanga.
Zoliva yavuze ati: "Twerekanye ukuntu umubano wo ku kazi ushobora kuba mubi cyangwa mwiza bitewe n’uko ubuyobozi bukora, kandi twabikoze tutagamije gusebanya ahubwo twifuzaga kubaka.”
Iyi filime yatunganyirijwe i Musanze Hanga Hub, ikorwa n’itsinda ry’abantu 15, aho 6 muri bo ari abakinnyi nyamukuru. Irangwa n’ubuhanga mu mikinire, ifite editing igezweho, inkuru yumvikana neza, n’amasura agaragara neza mu mashusho.
Zoliva yongeyeho ati: “Uretse inkuru, amafoto n’amashusho byateguwe mu buryo bugezweho. Iyo uyirebye uhita ubona ko iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi nyinshi tubona.”
Zoliva yemeza ko iyi filime atari igice kimwe gusa, ahubwo ari uruhererekane ruzagenda rusohoka mu byiciro. Ibyo bizafasha gukomeza gutanga ubutumwa bujyanye n’imyitwarire mu kazi, ubuyobozi, n’ubuzima bwa buri munsi mu buryo burambye.
Zoliva ashimangira ati: "Hari ibindi bice biri gutegurwa. Ntabwo twari dushaka gutanga ubutumwa bwuzuye mu gihe gito, ahubwo tugenda tuganira n’umutima w’umuntu buhoro buhoro.”
Uretse ubutumwa, hari byinshi umuntu wese wifuza kureba sinema ifite ireme yakwishimira. Zoliva avuga ko iyi filime idasanzwe kubera uburyo yateguwe n’imyitwarire y’abakinnyi: “Ni film irimo ubuhanga, ifite inkuru isobanutse kandi yifitemo ubutumwa butandukanye n’ubwo twakunze kubona. Ibyo byose bizatuma uyireba yumva afite icyo yungutse.”
Reba integuza y’iyi filime kuri YouTube kuri Channel ya Zoliva Billionaire Films
: