× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyambo Jesca yanyuzwe na filme nshya ya Gikristo “Muri Yesu” ya Sam Rushimisha

Category: Cinema  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nyambo Jesca yanyuzwe na filme nshya ya Gikristo “Muri Yesu” ya Sam Rushimisha

Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi cyane mu ruhando rwa sinema, Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo, yagaragaje ko yanyuzwe n’ubutumwa bwiza buri muri filime nshya yitwa “Muri Yesu” yaherekejwe na album nshya y’indirimbo 9.

Filime ni Muri Yesu, yakozwe na Sam Rushimisha afatanyije n’umugore we Uwase Soleil. Iyi filime ikoranywe ubuhanga yanditswe mu ndimi enye, igamije kugeza ku bantu bo mu bice bitandukanye by’isi ubutumwa bwa Kristo.

Nyambo Jesca, wamamaye cyane mu mafilime nyarwanda kubera ubuhanga mu gukina no kugaragaza amarangamutima mu buryo bwa kinyamwuga, yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kwamamaza uyu mushinga.

Abinyujije kuri Instagram, yifurije abakunzi be amahoro n’ihumure, agira ati: “Muraho neza, ndizera mumeze neza kandi n’abatameze neza si ko bizahora, Imana irahari.”

Yakomeje agaragaza ko filime Muri Yesu ifite aho ihurira n’indi ntambwe ikomeye ya Sam Rushimisha na Uwase Soleil — gusohora album nshya y’indirimbo zihimbaza Imana.

“Ndi hano kugira ngo mbabwire inkuru nziza ya Album yasohotse y’indirimbo nziza ‘zihimbaza’ Imana. Ni indirimbo z’abavandimwe, Sam & Soleil. Nta kindi kintu nje kubasaba ni ukugira ngo dushyigikire abavandimwe n’umurimo w’Imana muri rusange, tujye kuri YouTube channel yabo yitwa Jesus Is Live TV, dukore subscribe… dushyigikire umurimo w’Imana ndetse n’aba bavandimwe.”

Sam Rushimisha ni umuhanzi wa Gospel uba i Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Mirimba) akaba yarakuze aba mu Rwanda mu yahoze ari Cyangugu ndetse yanabaye muri Kigali.

Ni umuhanzi w’indirimbo za Gospel n’umwanditsi w’amafilime, akaba azwiho gukora ibihangano birimo ubutumwa bukomeye bushishikariza buri wese gukomeza kwizera.

Yinjiye mu muziki byimbitse mu 2010, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yitwa “Shimwa Mwami” afatanyije na Romulus Rushimisha, hanyuma agakurikiraho izindi ndirimbo zihimbaza Imana nka “Ntibikingora,” “Inshuti nyanshuti,” “Nayagaciro,” “Ubutunzi,” “Yesu Muri Njye,” “Yesu Ganza” yakoranye na I-Von ndetse na cover ya “Child of Bethlehem.”

Umugore we, Uwase Soleil, na we ni umuririmbyi w’Indirimbo zihimbaza Imana, akaba amushyigikira muri byose! Uretse kuba umwe mu bagize iyi album nshya, anagaragara muri filime Muri Yesu.

Filime Muri Yesu na album nshya ya Sam na Soleil, byombi byashyizwe ahagaragara mu gihe kimwe, bikaba bigamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’igihe cya none — binyuze mu ndirimbo, amafilime n’imbuga nkoranyambaga.

Filime igaragaramo ubuhamya, inyigisho n’inkuru ziboneye zigaragaza uburyo kwizera Yesu bihindura ubuzima, mu gihe album nshya irimo indirimbo zifasha mu gusenga no mu gusubiza intege mu bugingo bw’abayumva.

Nyambo Jesca, ukunze kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira umuziki wa Gospel n’ivugabutumwa, yagaragaje ko atari igikorwa cy’ubuhanzi gusa ahubwo ko ari umushinga ufite inyungu z’igihe kirekire mu buzima bw’abantu.

Mu kwezi kumwe gushize, uyu mukinnyi yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Umusaraba” ya Imfura Jeanne, maze videwo igira uko yakirwa vuba cyane ku mbuga nkoranyambaga—ibyatumye Nyambo yitabwaho nk’umuntu w’icyamamare ufite umuco wo gushyigikira ababa mu gisata cy’ivugabutumwa.

Yashimangiye ko gushyigikira Muri Yesu no kumva album nshya ya Sam na Soleil ari ugutera inkunga umurimo w’Imana no gufasha abahanzi b’Abakristo kugera ku bantu benshi.

Abashaka kureba filime cyangwa kumva indirimbo ziri kuri iyi album nshya bashobora kubisanga kuri YouTube channel yitwa Jesus Is Live TV.

REBA FILIME "MURI YESU" YASHIMISHIJE NYAMBO BITAVUGWA:

FATA AKANYA WUMVE INDIRIMBO ZIRI KURI IYI ALBUM YANYUZE NYAMBO:

Sam Rushimisha hamwe n’umugore we Uwase Soleil

Miss Nyambo yaryohewe cyane na filime “Muri Yesu”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.