Women Foundation Ministries iyobowe na Apostle Mignonne Alice Kabera yahawe igihembo ku bw’ubukangurambaga bw’isuku no kurwanya igwingira mu bana.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali (CITY OF KIGALI) riragira riti "Mu bukangurambaga bw’Isuku no kurwanya igwingira mu Bana mu Karere ka Gasabo, hahembwe abafatanyabikorwa bafasha kugira ngo igwingira rirangire mu bana ndetse hakimakazwa umuco w’isuku bihereye mu bana bato
Women Foundation Ministries iyobowe na Apostle Mignonne Alice KABERA ni bamwe mu bafatanyabikorwa bakorera mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, bahawe igihembo, bashimirwa ibikorwa byiza bakora, bifasha umuryango mugari gutera imbere.
Women Foundation Ministries isanzwe ifasha abari n’abategarugori mu nzego zitandukanye zirimo izo kwiteza imbere mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu buryo bw’Umwuka.
Iyi Minisiteri kandi igira gahunda zita ku bababaye zirimo "Wirira" ndetse n’izindi zifite aho zihuriye no kubakira ubushobozi abagore kuva ku rwego rw’umugore woroheje kugeza ku bakomeye.
Bakimara kubona iki gihembo bahawe aho bashimiwe n’Akarere ka Gasabo ndetse n’Umujyi wa Kigali, Woman Foundation Ministries banditse ubutumwa bushima kandi bwerekana ishema batewe n’iki gihembo.
Kuri Twitter yabo banditse bati "Twashimye ndetse ni iby’icyubahiro kuba twakiriye iki gihembo. Ubufatanye bwacu namwe ni icyahiro kuri twe. Imana ibahe umugisha"
Igihembo cyahawe Women Foundation Ministries
Kuva mu mwaka wa 2007, Women Foundation Ministries yakoraga igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye barwariye mu bitaro bya CHUK, kiza guhagarara mu 2017 ubwo uyu muryango watangizaga Center yita ku bana bafite imirire mibi bari mu mutuku.
Muri Thanksgiving yo mu mwaka wa 2019, ababyeyi bafite abana bari bafite imirire mibi, barashima cyane Women Foundation Ministries yashinze iyi Center [iherereye i Kagugu muri Kinyinya] kuko yagaruriye ubuzima abana babo, ubu bakaba babayeho neza mu gihe bendaga kubacika.
Apostle Mignonne yasabye buri wese kurangwa n’imirimo myiza kuko izibukwa, ati "Buri umwe yakora imirimo myiza akayihuza no gusenga kuko imirimo ye izibukwa kandi niyo izamufungurira amarembo y’Ijuru".
Apostle Mignonne ubwo yagaburiraga abana indyo yuzuye