Ubuyobozi bwa Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwategetse ko abana bari hagati y’imyaka 11 na 18 biga mu mashuri yo muri iyi Leta batangira kwigishwa Bibiliya nk’andi masomo ako kanya.
Superintendent Ryan Walters yasabwe kujya kubumvisha neza ko iri ari itegeko, nta yandi mahitamo agendanye no kutigisha Bibiliya mu mashuri ahari. Uyu Walter yagereranyije Bibiliya n’igitabo kibitse amateka kandi kimeze nk’ibuye rikomeza umuco.
Yagize ati: “Hatabayeho kugira ubumenyi bw’ibanze kuri Bibiliya, abanyeshuri ba Oklahoma ntibashobora gusobanura neza ishingiro ry’igihugu cyacu, ni yo mpamvu mu mahame agenga uburezi bwa Oklahoma hagomba kwiyongeramo iryo kwigisha abanyeshuri Bibiliya.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abandi bayobozi b’ibigo, urugero nk’umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru cya AP, Rachel Laser, bavuze ko ibi ari ukubangamira abanyeshuri, no kurenga ku burenganzira bwabo. Ibi babivuze bashaka kugaragaza ko amashuri ya Leta atagomba guhuzwa n’amadini.
Rachel yagize ati: “Bibiliya ni igitabo cy’Abakristo. Walter ari gukoresha ububasha afite nabi, kugira ngo atume ibyo yizera n’abana b’abandi bo mu kigo babyizera.”
Mu kumusubiza, Walter yavuze ko uko ari ukurwanya ukwemera ku mugaragaro. Iri tegeko rije nyuma y’icyumweru Guverineri wa Leta ya Louisiana asinye itegeko rivuga ko mu kigo hagomba kumanikwa icyapa kiriho Amategeko Cumi kandi agaragara neza.
Ikigo cya Oklahoma bwategetse ko umwana wese uri mu myaka 11 kugera kuri 18 yiga amasomo ya Bibiliya