Intangiriro za Gicurasi 2023 irabishye kubera Ibiza byibasiye Intara eshatu z’u Rwanda, bigahitana ubuzima bw’abagera kuri 127 (abamaze kumenyekana), abandi benshi bagakomereka.
Ibiza byatwaye ubuzima bw’abanyarwanda bagera kuri 127, byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice mu Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127.
Nk’uko Umukuru w’Igihugu yabitangaje, ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.
Perezida Kagame yavuze ko urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. Ati "lnzego bireba zirakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe".
By’umwihariko, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko nawe ubwe agiye gukurikiranira hafi gahunda yo guhangana n’iki Kiza cyibasiye u Rwanda kigahitana ubuzima bwa benshi. Ni mu butumwa bw’akababaro yanyujije kuri Twitter ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023.
Yagize ati "Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi".
Tariki ya 1 Gicurasi 2023, Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko muri Gicurasi "hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’igero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi mu bice byinshi by’Igihugu".
Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza mu nshingazo zayo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko "Abaturarwanda barasabwa gushyira mu bwishingizi imitungo yabo hakiri kare;
Kwirinda kugenda mu mvura, hirindwa ko umuntu yakubitwa n’inkuba cyangwa agatwarwa n’imigezi yuzuye; Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika, bakirinda kunyura mu mihanda yuzuye amazi".
Perezida Kagame yijeje ubufasha mu guhangana n’Ibiza