× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Arkansas yongeye kuza ku isonga muri leta za Amerika zirengera ubuzima bw’ababyeyi batwite

Category: Leaders  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Arkansas yongeye kuza ku isonga muri leta za Amerika zirengera ubuzima bw'ababyeyi batwite

Leta ya Arkansas, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni yo iyoboye izindi leta mu kurengera ubuzima bw’abagore batwite, ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.

Mu gihe impaka zijyanye n’ababyeyi batwite n’uburenganzira bwo gukuramo inda zikomeje kuba imwe mu ngingo zishora benshi mu makimbirane barimo n’abihaye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, raporo nshya y’ikigo gikomeye gishyigikiye ibyo kurengera ubuzima (pro-life) yagaragaje ko Leta ya Arkansas ari yo iyoboye izindi mu kurengera ubuzima, ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango Americans United for Life (AUL), ikaba yitwa Life List, urwego rugaragaza uko leta zose 50 za Amerika zihagaze mu bijyanye n’amategeko arengera ubuzima, harimo gukuramo inda, gufasha abantu kwiyahura (assisted suicide), no kurengera abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bafite impamvu z’imyemerere zibabuza gukora bimwe mu bikorwa.

Nyuma ya Arkansas, ku mwanya wa kabiri haje Louisiana, hakurikiraho Indiana, hanyuma Oklahoma, Mississippi, South Dakota, Arizona, Kentucky, Idaho, na Tennessee ku mwanya wa cumi.

Mu birori byabereye i Little Rock ku wa Mbere ushize, Guverineri wa Arkansas Sarah Huckabee Sanders yifatanyije n’abahagarariye AUL n’umuryango Arkansas Family Council mu kwishimira ibyavuye muri raporo.

Leta ya Arkansas ibuzanya gukuramo inda mu gihe cyose uretse igihe cyonyine ubuzima bw’umubyeyi buba buri mu kaga.

Perezida wa Arkansas Family Council, Jerry Cox, yavuze ati: “Abaturage ba Arkansas bakwiriye kwishimira abadepite babo kuko bemeje amategeko meza kurusha ahandi mu kurengera abana bataravuka, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abarwaye indwara zidakira.”

Yarangije avuga ko intego ari ugukomeza uwo murongo no kurushaho guteza imbere ibikorwa byo kurengera ubuzima mu mwaka wa 2026.

Arkansas yagaragaje ko ishyigikiye ihame rya Bibiliya rivuga ko ubuzima ari impano y’agaciro ituruka ku Mana. Nk’uko Zaburi 139:13-16 ibigaragaza, umuntu ahabwa ubuzima akiri mu nda ya nyina, kandi Imana iba izi byose ku byerekeye ubuzima bwe mbere y’uko avuka.

Ni yo mpamvu iyi leta ishyigikira amategeko arengera ubuzima kuva ku isoko yabwo kugeza ku iherezo, ishimangira ko kubungabunga ubuzima bwose ari uguhesha Imana icyubahiro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.