× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Women Foundation Ministries bagiye gusoreza muri BK Arena iminsi 21 yo kwihererana n’Imana

Category: Ministry  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Women Foundation Ministries bagiye gusoreza muri BK Arena iminsi 21 yo kwihererana n'Imana

Kuva tariki ya 13/01/2025, kuri Women Foundation Ministries ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali hari kubera iminsi 21 yo gusenga no kwiyiriza, ikaba izasorezwa muri BK Arena kuwa 02/02/2025.

Ibi bihe kwihererana n’Imana byiswe "21 Days of Prayers and Fasting" ni gahunda yateguwe ku bufatanye bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries yashinzwe ikanayoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Izasorezwa muri BK Arena tariki ya 02 Gashyantare 2025.

Ni ibihe byo kwihererana n’Imana biha abantu rugari bakegerana n’Imana ndetse bakanasabana nayo binyuze mu buryo bwo gusenga biyirije ubusa dore ko nibura umuntu wayitabiriye amara amasaha 12 mu bihe byiza byo kwezwa, kwinginga, gushima no kuganira n’Imana.

Muri uyu mwaka wa 2025, intego iragira iti: "A Year of Divine Craving for Christ" hakaba hifashishijwe ijambo ry’Imana riboneka muri Daniyeli 10:12 hagira hati:

"Aherako arambwira ati ’Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.’"

"21 Days of Prayers and Fasting" yinjiriza u Rwanda amadevize dore ko yitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyamahanga n’abanyarwanda baturuka hanze y’u Rwanda (Aba diaspora) aho usanga bamwe basaba konji bakaza gukurikiranira mu gihugu cy’u Rwanda.

Ni amahirwe akomeye, ni umwanya mwiza wo kumva, gusobanukirwa no kwakira ijambo ry’Imana mu mitima ituje ku bitabira ibi bihe bidasanzwe byo kwegerana n’Imana.

Apotre Mignonne Kabera uzagabura ijambo ry’Imana ni umwe mu bashumba Imana yahaye igikundiro n’icyubahiro ku isi yose, akaba azaganira n’abazitabira hifashishijwe ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana, bikaba byitezwe ko imitima ya benshi izabohoka.

Benshi mu bakurikirana 21 Days of Prayers and Fasting yaba ababasha kugera mu ihema ry’ibonaniro n’abayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, bahuriza ku kuba yarabahinduriye ubuzima mu buryo bw’umubiri no mu mwuka, igahembura ubugingo bwabo.

Solange Nathalie More ni umuramyi utuye mu gihugu cy’u Bubirigi akaba azwi ku izina rya "Mukobwa wa Yesu". Uyu muramyi ni umwe mu bantu bakunze kwitabira aya masengesho ngarukamwaka.

Aganira na Paradise, yavuze ko kwitabira iyi gahunda bituma arushaho kwegera Kristo ndetse akarushaho kugwiza Imbaraga zo mu mutuma n’ibyiringiro. Yavuze ko hari amasezerano menshi yasohoye binyuze muri iki giterane.

"21 Days of Prayers and Fasting" izasorezwa muri BK Arena nk’uko byavuzwe haruguru. Kuva saa tatu za mu gitondo imiryango izaba ifunguye ku bagabo n’abagore bazitabira 21 "Days of Prayers and Fasting" izananyura live kuri YouTube channel ya Women Foundation Ministries. Kwinjira ni ubuntu.

Umuryango wa Women Foundation Ministries uzwiho gutegura ibiterane bikomeye biba buri mwaka. Kuva tariki ya 9 Kamena kugeza tariki 16 Kamena 2024, uyu muryango wari wateguye igitaramo cy’iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana, cyizwi nka "7 Days of Worship".

Ni igiterane gikomeye cyari cyatumiwemo abaramyi nka Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, Rene Patrick & Tracy na Precious Stone bafite igikundiro n’icyubahiro mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iki giterane cyaberaga Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango cyari gifite insanganyamatsiko igira iti"
"Make It Known" [Bimenyekane] iboneka muri Habakuki 3:2.

"Uwiteka we numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira."

Ni mu gihe kandi abantu benshi baheshejwe umugisha mu gitaramo "All Women Together 2024" [Abagore Twese Hamwe]- Igiterane mpuzamahanga cy’abagore, cyitabiriwe n’abagore ibihumbi aho bataramiwe n’abarimo umuramyi Sinach ufite agahigo ko kuba ari we muhanzikazi wa mbere mu Isi ya Gospel ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi.

All Women Together 2024 yitabiriwe n’abagore bagera mu bihumbi 10 barimo abarenga 1,200 baturutse mu bihugu hafi 50 ku migabane itandukanye.

Yitabiriwe n’Abashumba byaturutse mu matorero anyuranye n’Abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo uwari Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry.

Apostle Mignonne Kabera azagabura ijambo ry’Imana

Women Foundation Ministries bategerejwe muri BK Arena mu gusoza "21 Days of Prayers and Fasting"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.