Abaramyi Vestine na Dorcas bafite igitaramo kidasanzwe kizabera mu gihugu cy’u Burundi muri izi mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Iki gitaramo kiri mu byateguriwe gusoza umwaka wa 2023, kizaba ku itariki 23 Ukuboza, wa munsi mukuru wa Noheri wegereje. Hazaba habura iminsi 2 gusa. Iki gitaramo rero cya Vestine na Dorcas kizaba kibategura.
Kizabera ahitwa i Buja ni ukuvuga i Bujumbura mu mpine. Andi makuru agendanye n’isaha kizatangiriraho, ibisabwa kugira ngo umuntu azabashe kukitabira, ni ukuvuga ibigendanye na tike n’ibindi, nk’uko babitangaje ku rubuga rwabo rwa Instagram, Vestine na Dorcas batangaje ko ayo makuru na yo bari hafi kuyatangaza. Ibi birumvikana kuko basohoye integuza (save the date) gusa.
Nk’uko bisanzwe, iki gitaramo kizaterwa inkunga na MI Empire ya Murindahabi Irene akaba ari we unareberera inyungu z’aba baramyi Vestine na Dorcas.
Aba Baramyi ntawashidikanya ko bamaze kuba ibimenyabose mu ndirimbo nziza zitandukanye kandi zikoranye ubuhanga badahwema gukorera abakunzi babo, indirimbo zibafasha kwegera Imana no kwigirira ikizere mu buzima butoroshye.
Indirimbo zabo zakoze ku mitima ya benshi, kandi uretse Israel Mbonyi mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana (gospel), aba Baramyi Vestine na Dorcas bari mu ba mbere mu Rwanda bakurikirwa n’abantu benshi, ni ukuvuga abareba indirimbo zabo (viewers) bacisha ku rubuga rwa YouTube rwa MIE Music.
Ni bo Baramyi ba gospel badahangayikishwa no kugira miliyoni y’abarebye (views), mu gihe abandi bahanzi batari bake baba abaririmba izihimbaza Imana (gospel), gakondo cyangwa izisanzwe (secular), izi ari zo nzozi bahorana.
Ntibizagutungure kubona umuhanzi yakoze indirimbo, yagira miliyoni imwe akabikorera umunsi mukuru. Ibi wabibona usubije amaso inyuma, ukibuka ibirori byabaye ubwo Ariel Wayz na Juno Kizigenza buzuzaga 1M views ku ndirimbo yabo Away. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyo nkuru.
Ibi rero bigaragaza uko Vestine na Dorcas bakiri bashya mu muziki, bakunzwe ku ruhando mpuzamahanga, kuko ntawavuga ko abakunzi babo bari mu Rwanda gusa. Ku isi hose, umuntu wumva Ikinyarwanda aho yaba ari hose yumva indirimbo zabo akazikunda.
Ibi birahamywa n’ukuntu Abarundi bafitiye amatsiko iki gitaramo cy’Abaramyi b’Abanyarwanda Vestine na Dorcas, bakunzwe mu gihugu cyabo.
Vestine na Dorcas bagiye gutaramira i Burundi