× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wadukundishije Imana! Abaminisitiri n’Ibyamamare mu bashavujwe n’urupfu rwa Pastor Theogene wari inshuti y’urubyiruko

Category: Pastors  »  June 2023 »  Grace Ishimwe

Wadukundishije Imana! Abaminisitiri n'Ibyamamare mu bashavujwe n'urupfu rwa Pastor Theogene wari inshuti y'urubyiruko

Na n’ubu hari abatari bakira ko Pastor Theogene Niyonshuti (Inzahuke) yitabye Imana. Urupfu rwe rutunguranye rwababaje benshi barimo ibyamamare, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abapasiteri n’abandi.

Pastor Theogene yari Umushumba mu Itorero ADEPR, ubarizwa mu Itorero rya Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali. Yari azwiho gutanga ubuhamya mu buryo bwihariye, bw’uko yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, Imana ikaza kumuha agakiza.

Byari mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2023 ubwo inkuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ko Pastor Theogene yitabye Imana. Ni inkuru yabaye incamugongo ku barokore bo mu Itorero rya ADEPR ndetse no ku bandi Banyarwanda bakundaga inyigisho za Pastor Theogène.

Murumuna wa Pastor Theogene, witwa Uwarugira Emmanuel yatangaje ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana. Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu ari muri koma.

Ati “Ni byo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”

King James ari mu byamamare bimaze gutangaza uko bakiriye urupfu rw’uyu mupasiteri. Yanditse kuri Twitter ati "Itahire mumahoro ntumwa nziza y’Imana, agahinda ni kose. Imana ikomeze umuryango wawe mu bihe nk’ibi bitoroshye na gato".

Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Ingabire Egidie Bibio, yanditse ati "Nta mbaraga mfite zo kubasangiza amashusho yafashwe #PastorTheogene yivugira ati: "Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo atinze kubona ubutabazi!".

Uwafashe video yamwizezaga ko imodoka y’ubutabazi bagiye kuyizana kugira ngo ibegureho coaster yari ibari hejuru, ariko wumvaga ari nko kumurema agatima!. Hari ubwo urupfu ruza ururebesha amaso, ukarwakira kuko nta yandi mahitamo".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagize ati "RIP Pastor Theogene ’Inzahuke’. Tuzahora twibuka umusanzu wawe mu kugarurira icyizere urubyiruko rufite ibibazo binyuranye. Imana wizeye kandi wakoreye igutuze aheza".

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yanditse ati "Pastor Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora. Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva. Imana ikomeze abasigaye b’umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ubutumwa bwe bwafashije. May He R.I.P #RwoT".

Umuhanzikazi Bwiza yagize ati "Dear, Pastor Théogène Niyonshuti, nta gushidikanya ko Imana yamaze kukwakira. Wadukundishije Imana, udukundisha gusenga ukoresheje ururimi twumva nk’urubyiruko kandi n’abakuze bagufiteho urwibutso. Imana igutuze aheza kuko yagukunze kuturusha’.

Umuramyi Fabrice Nzeyimana ati "Aya makuru ni mabi cane. Nakunda cane inkuru ziwe, intahe, gutwenza ariko cane cane ubutumwa bwiza yigisha bwo guca bugufi, gukunda abantu bose utarobanuye no kwitangira abandi. Ruhuka amahoro mukozi w’Imana Théogène".

ADEPR yanditse kuri Twitter iti "Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwihanganishije umuryango wa Pastor Theogene Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n’abavandimwe be ku bw’urupfu rwa Pastor Theogene rwabaye mu ijoro ryo ku wa 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda nkuko umuryango we ubitangaza".

Umunyamakuru Rigoga Ruth wa RBA uzwi cyane mu gisata cya Siporo, yagize ati "Iyi nkuru mbyukiyeho Se koko ngo Inzahuke yatuvuyemo? Imana ikomeze umuryango w’uyu mubyeyi. Isi ni icumbi koko ni ukugerageza gukora ibyizi tukiriho no kubana amahoro n’abandi".

Umunyamakuru wa RBA, Anitha Pendo yanditse kuri Instagram ati "Rest well Pastor Theo. we loved you so much, wabaye wowe turabigukundira, ruhukira mu mahoro". Junior Giti wari inshuti cyane na Theogene, yanditse at "Undi mumalayika araruhutse. An Angel left to angels. RIP Inzahuke".

Tidjara Kabendera na Dj Pius nabo ni bamwe mu bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Theogene. Dj Pius yanditse at "RIP Pastor wacu". Clapton Kibonge yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Pastor Theogene arandika ati "RIP Pastor Theogene wacu".

Urinde Wiyemera uzwi cyane kuri Twitter kuri ayo mazina, yanditse ati "Pastor Theo niwoe wenyine hano mu Rwanda nafataga umwanya wanjye nkajya kureba ibiganiro wakoze mu materaniro you were talented and everything wageragezaga kuvuga especially in your preaching had a fact it was some how funny giving a message using your own example.

Why a God ihitamo gutwara an important person in our life ntago yari igisammbo nkuko abandi ari ibisambo, Sinabashije kumubwira ko afite icyo amariye kuko narinzi ko ntaho azajya , bimpaye isomo ko niba ukunda umuntu ujye ubimubwira akiriho waba umuzi cg utamuzi.

Yigishaga akoresheje fact ohhh gusa Imana izaguhemba Kandi the messages zose tuzazigiraho, God you have to make sure ko umutuza ahantu heza kuruta abandi Bose bakoraga umwuga umwe iyi message niyanjye Kandi uyirebe uyihe agaciro woe Mana. I’m crying, I can’t believe that you’ve passed away .Good day".

Itorero Zion Temple Ntarama niryo Pastor Theogene yaherukaga kubwirizamo mu giterane In His Dwelling. Umushumba Mukuru w’iri torero, Pastor Olivier Ndayizeye yagize ati "Twifatanyije n’umuryango inshuti n’abavandimwe mu mubabaro wo kubura Umushumba, inshuti, umubyeyi Pastor Theogene. Muvandimwe wakoze iby’ubutwari mu gihe cyawe, aba bose n’abandi wafashije guhindura ubuzima bazakubera amakamba RIP Nshuti nziza".

Eric Shaba wakoreye ibinyamakuru birimo RBA, yagize ati "Aragiye Theogene! Umushumba umwe RUKUMBI wagaragaje ko ivugabutumwa nyaryo atari iryo mu rusengero ndani. Ni we wasobanukiwe abababaye abo ari bo, arabasanga, arabakarabya, arabagaburira, abona kubabwira ijambo ry’Imana - Yari atandukanye n’abandi. Igendere wa mugabo".

Umunyamideli Dady de Maximo yanditse ubutumwa burebure at "Aratashye Ijabiro inshuti y’ukuri y’abantu kandi abana b’Imana, Umwigisha mwiza utaravanguraga umukumbi, utaranenaga abana b’Imana, wakoreshaga ibihe by’amateka ye yanyuzemo mu gutanga ingufu z’umutima kuri benshi; wigishaga ijambo rihuza abantu kandi ritanga ibyiringiro no kongera kwizera ko byose bishoboka.

Umwigisha wahanuraga ibyiza mu bantu, umushumba wanezezaga abo yigisha, akigisha ukuri ntawe acyuriye, akagukurugutura ntawe akomerekeje kandi akanezerwa ntawe akanze.

Umwigisha muri bake kandi benshi batimitse ubwibone, ibyubahiro byo ku Isi bikamusetsa cyane, agakunda umuryango we kandi bikamunyura ataka abe, bimwe bifasha imiryango iri guhirima kongera urukundo mu rugo!

Umwigisha utarigishaga ku mabi atera ubwoba n’irimbuka ry’abantu ahubwo akigisha uko ikibi n’ibihabanye bigikikiye birindura byava mu bantu akifuza ko twese twagororerwa yewe nuwanze kuva ku izima akamwumvisha ko azabyirengera atamukwennye cyangwa ngo amugire igicibwa.

Agatsinda akagira urwenya rumwe koko rufasha uwihebye, agatsindagira ko intebe ntawe utazicaraho kuko Rugira Rwambaye ubudahemuka ntawe ukuboko Kwe kutagabira. Kwihana bikaba urufunguzo n’inkoni kubizera.

Tubuze ingenzi umuntu wa hafi mu bantu, Uwiteka Amuhe Iruhuko ridashira kandi Amwicaze ahakwiriye imirimo ye. Urukundo abantu twagukundaga n’ikimenyetso cyuko ubutumwa bwiza watangaga bwubatse benshi.

Uwiteka nkundira nkwisabire MPERA Ingufu z’umutima umuryango we muri ibi bihe bikomeye, ukuboko Kwawe Ukubegamize maze Ubatwaze ahasigaye muri uru rugendo. Ruhukira mu mahoro, nkuko inyigisho zawe zabibaga amahoro. RIP Pastor Théogène".

Miss Rwanda 2016, Mutesi Joly, yanditse ati "May his soul rest in eternal peace". Bishop Habineza Jean Claude ati "Warwanye intambara nziza, wakoze iby’ubutwari, humura aba bana barahungabana ariko ntibizatinda. Se w’imfubyi azababera umubyeyi mwiza nk’uko utahwemye kumuhamya".

Urupfu rwa Pastor Theogene niyo nkuru iri kugarukwaho n’ibinyamakuru binyuranye yaba ibyo mu Rwanda no hanze yarwo. BBC yanditse iti "#Rwanda: Pastor Théogène Niyonshuti w’’impano yihariye mu ivugabutumwa’ yapfuye".

BUMWE MU BUTUMWA IBYAMAMARE BYAVUZE KU RUPFU RWA PASTOR THEOGENE

INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE MBERE Y’UKO YITABA IMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.