× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Waba uzi impamvu Imana itakugirira neza? -Pastor Edmond Kivuye

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Waba uzi impamvu Imana itakugirira neza? -Pastor Edmond Kivuye

Pastor Edmond Kivuye, Umuyobozi Mukuru w’Amatorero ya Eglise Vivante ku isi hose, yasobanuye zimwe mu mpamvu zatuma itagirira abantu neza.

Mu kibwiriza yatanze, yagarutse ku magambo aboneka muri Zaburi 31: 20 agira ati: “Erega kugira neza kwawe ni kwinshi, Uko wabikiye abakubaha, Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu."

Pastor Edmond Kivuye yasobanuye ko nubwo kugira neza kw’Imana ari kwinshi kandi ikaba izagutangira mu maso y’abantu, avuga ko hari igisabwa kugira ngo umuntu akubone.

Edmond agira ati: “Ukugira neza kw’Imana ni kwinshi, ntushobora kuguheza, kuko ni kwinshi cyane. Uyu mwanditsi yari arimo gushimira Imana ayisenga, ayishimira ukugira neza kwayo."

Igihamya cy’uko Imana ifite ukugira neza nk’uko Pastor Edmond abivuga, ni uko Imana ubwayo na yo ari nziza. ni yo mpamvu yagize ati: "Mu byo urimo urasengera, witege kugira neza kw’iwe, kandi kwinshi. Nanakugirira neza, azakugirira neza kwinshi, ntazavuga ati ’nsigaranye imbabazi nke’, ahubwo azakugirira neza cyane. Imana ibahezagire mubone ukugira neza mu maso y’abantu."

Mbere yo gukomeza yavuze icyo bisaba agira ati: "Icyo bisaba ni ukubaha Imana mu buzima bwawe bwose, mu byo ucamo, mu bintu byose ukabonamo Imana, mu babyeyi, mu bo muvukana, mu bo mukorana, mu bantu bose ukabonamo Imana. Wemere impanuro z’Imana ziva mu bahanuzi b’Imana , mu ijambo ryayo no mu ijwi ryo mu mutima wawe. Nuyubaha, na yo izakugirira neza."

Hari abibwira ko nibagera mu ijuru ari bwo bazabona iyo neza, ariko Imana ntiyaba ihuje n’ibivugwa muri wa murongo wo muri Zaburi. Uvuga ko Imana izagirira neza abakora nk’ibyo mu maso y’abantu.

Edmond yagize ati: "Si mu ijuru izakwerekera ineza, ahubwo ni mu isi, kuko mu ijuru nta cyaha kizaba kiriyo, nta kurwara, nta gusonza, nta rupfu, ahubwo ku isi hano mu maso y’abantu izakugirira neza bose babireba." Ineza y’Imana ni nyinshi, ariko si iya buri wese, ahubwo ni iy’abayumvira.

Pastor Edmond Kivuye, Umuyobozi Mukuru w’Amatorero ya Eglise Vivante ku isi hose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.