Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 abakunzi b’umuramyi David Nduwimana bari bategereje ubukwe bwe n’umukunzi we Elsie Irambona.
Imihango y’ubukwe bwabo n’ubu iricyakomeje ndetse tukaba turi buyigarukeho mu nkuru yacu iza kuvugururwa nyuma y’ubu bukwe.
Imihango yabaye mbere ya saa sita yari irimo gukwa, gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana
Mu gihe umunyamakuru wa Paradise.rw ari gukurikirana amakuru yose y’ubu bukwe bw’umuramyi David Nduwimana, tubijeje kubagezaho amafoto menshi y’uburyo ubu bukwe bwagenze.
Umuramyi David Ndumimana asanzwe aba muri Australia aho amaze igihe kitari gito ndetse kimwe n’abandi yashimye kugaruka mu gihugu cye gukorana ubukwe n’umukunzi we.
David Ndumimana yibitseho abakunzi benshi mu Burundi, Rwanda, Australia no kwisi yose kubera ibihangano byiza asanzwe aha abakunzi be
Nyuma y’imyaka 10 yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yari bitabiriye igitaramo East Africa Gospel Festival cy’umuhanzi Alexis Dusabe, cyabaye tariki 21 Gicurasi muri Camp Kigali.
Muri iki gitaramo, David Nduwimana yasangiye uruhimbi n’abandi baramyi nka Apotre Apollinaire na Shemeza Itsinda yabayemo mbere y’uko yerekeza muri Australia, Aime Uwimana, Prosper Nkomezi na Alex Dusabe ari nawe wamutumiye.
Basezeranye imbere y’amategeko y’u Burundi
Basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu