Umuhanzikazi Vumiliya Mfitimana uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, arasaba abahanzi bagenzi be gukora indirimbo zomora imitima kandi bakimika muri bo ’Ndi Umunyarwanda’.
Ibi yabitangaje mu kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni ubutumwa yahaye Paradise.rw, bukaba bugenewe abahanzi bagenzi be, aho yababye komora imitima y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo bakora.
Aragira ati "Dushingiye ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda (Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994), Abanyarwanda batari bake bafite imitima ikomeretse, ni koko". Nk’umuhanzi kandi ubasha kumvwa n’abatari bake, akwiye gukora ibihangano byuzuye amagambo aruhura, amagambo yomora imitima.
Mu butumwa batanga ku mbuga nkoranya mbaga zabo, bukaba ari ubutumwa bwubaka Abanyarwanda, bwamagana amacakubiri ayo ariyo yose. Bakimika NDI UMUNYARWANDA!
Ku bemera Mana ho tunazi ko itegeko rirusha ayandi yose gukomera ari itegeko ry’Urukundo. Matayo 22:37-39 Itegeko ry’Urukundo ryamamazwe".
Vumilia Mfitimana ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, arakunzwe cyane muri iyi minsi, ukaba ubibonera mu butumire bwinshi yakira dore ko buri Sabato aba afite igitaramo yatumiwemo. Akunzwe mu ndirimbo nka ’Nyigisha’, ’Amahoro’, ’Bya bindi’ n’izindi.
Vumilia yatanze ihumure ku banyarwanda
Vumilia arasaba abahanzi kwimika Ndi umunyarwanda
REBA INDIRIMBO ’MUBAHUMURIZE’ YA VUMILIA ISABA GUHUMURIZA ABANTU B’IMANA
IYI NKURU NI NZIZA PEEEEEEE. Vumilliya nge ndamukunda cyane IMANA imuhe umugisha