Irene Murindahabi washinze MIE Empire ireberera inyungu za Vestine na Dorcas, yambitswe ingofero ya kibyeyi anahabwa inkoni na Ishimwe Vestine wasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu birori binogeye ijisho byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena, Vestine yageneye impano bamwe mu bagize umuryango we ndetse n’abantu batandukanye bamufashe mu mayunguyungu mu rugendo rwa Muzika.
Saa tanu n’igice ni bwo Lion Imanzi wayoboye ibirori yahamagaye Idrissa Ouedraogo waserukanye n’itsinda ry’abanya Burkina Faso. Uyu musore wagaragaye mu myambaro ya kinyarwanda byagaragaraga ko yigishijwe umuco nyarwanda.
Yagerageje kubyitwaramo neza n’ubwo hari aho yageraga akagozi kagacika aho yagowe no guhoberana n’umugeni nyuma yo kumushyikirizwa.
Saa sita n’igice ni bwo Ishimwe Vestine yaserukanye isheja ari mu maboko meza dore ko yari agaragiwe na basaza be. Yabimburiwe n’abamama bakiri batoya b’intoranywa bari bambaye neza.
Umukirigitananga Esther Niyifasha umaze kumenyerwa mu kuririmbira abageni mu njyana gakondo, niwe waririmbiraga Vestine mu ijwi ryiza ry’urubogobogo.
Hakurikiyeho umwanya wo gutanga impano aho Vestine yageneye impano abarimo abagize umuryango we ndetse n’abo mu muryango wo kwa sebukwe.
Kamikazi Dorcas yabaye hafi cyane mukuru we Ishimwe Vestine
Idrissa Ouedraogo mu mwambaro mwiza wa kinyarwanda.
Mu bantu bazwi yageneye impano harimo Irene Murindahabi wabanje guhamagarwa akabura, gusa nyuma akaza kuboneka akambikwa ingofero y’abasaza agahabwa n’inkoni.
Mbere yo guhabwa impano ifunitse, umusangiza w’umwanya yahamagaye Kamikazi Dorcas murumuna wa Vestine ngo amufashe gutanga impano. Vestine yagaragaye mu marira menshi ubwo yahoberanaga na Irene Murindahabi.
Chriss Easy umuhanzi akaba na Producer, Hussein ufata ibiganiro kuri MIE, Imadou, Gisele, Famille Hagenimana Samuel (umugabo wa mukuru wa Vestine), Producer Santana n’abandi bagenewe impano na Vestine mu gihe Niyo Bosco yahamagawe akabura, gusa Paradise yamenye ko yaje kugera muri ubu bukwe mu mwanya wakurikiyeho.
Biteganyijwe ko muri ibi birori itsinda rya Vestine & Dorcas riri butaramire abakunzi babo hakanamurikwa indirimbo nshya "Emmanuel"
Umuhanzi Chriss Easy wagenewe impano ni uko yaserutse mu birori yaherewemo impano
Vestine na Idriss bakoze ubukwe bubereye ijisho
Gusa vestine na Idrissa bakoze ubukwe bubereye ijisho