× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas ku isonga: Abahanzi 5 bakumbuwe i Huye muri kaminuza y’u Rwanda

Category: Choirs  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Vestine na Dorcas ku isonga: Abahanzi 5 bakumbuwe i Huye muri kaminuza y'u Rwanda

Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye ifite icyicaro mu Karere ka Huye i Butare, ni imwe muri kaminuza zifite abanyeshuri benshi b’abakirisitu bakorera umurimo w’lmana muri kaminuza.

lyi kaminuza ifite amatorero menshi atandukanye yose akora umurimo w’lmana nka ADEPR benshi bazi ku izina rya CEP, Anglican izwi nka RASA; PSA, AGEMEL Voice of hope, GBU, nandi matorero atandukanye.

UR Huye iri muri za Kaminuza zagiye ziberamo ibitaramo byinshi bitandukanye by’ivugabutumwa byo guhembura ubugingo bw’abakirisitu, aho bagenda batumira abavugabutumwa batandukanye n’abahanzi na korali zitandukanye.

Abanyeshuri b’iyi Kaminuza bakumbuye bamwe mu bahanzi ba Gospel bakorera umurimo wabo mu Rwanda bafite indirimbo zuzuye ijambo ry’lmana harimo nka: Vestine na Dorcas -abana bato b’abakobwa bamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza lmana, Papi Clever na Dorcas bakunzwe n’abatari bake;

lsrael Mbonyi uherutse kwitabira igitaramo cya Korali Shalom cyabereye BK Arena unaheruka gutaramira muri UR Huye mbere ya Covid-19, Daniella na James bamenyekanye cyane mu ndirimbo zuzuye amavuta menshi zinahembura imitima itentebutse na Prosper Nkomezi.

Abahanzi tuvuze, abenshi bataramiye muri iyi kaminuza mu bihe binyuranye, abatarahataramira ni Vestine na Dorcas na Papi Clever na Dorcas. Gusa n’abahataramiye barakumbuwe cyane bitewe n’urwibuts rwiza bahasize. Ikindi wamenya ni uko buri mwaka kaminuza yakira ibihumbi by’abanyeshuri, abandi bakayisohokamo, bivuze ko gusubira kuhataramira ari ingenzi.

Ku wa 14 kugeza 16 Nyakanga 2023 RASA yateguye igiterane cy’iminsi 3 itumiramo Jado Sinza, Bosco, Nshuti. Shalom Worship Team ikorera umurimo w’lmana muri EAR Remera ndetse n’abavugabitumwa batandukanye.

Intego y’iki gitaramo iboneka muri Yohana 8:31_32, ikaba yaragiraga iti “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”

Ku wa 01 Nzeri 2023 umuryango mpuzamatorero wateguye igitaramo batumiyemo Apostel Dr Paul Gitwaza aho intego yagira iti "A Generation that Delight in the Lord ".

Aba baramyi twagarutseho bari mu bantu bakumbuwe n’imitima y’abanyeshuri babarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Mu byo bakumbuwemo harimo kongera gukangura imitima iguye umwuma no gutanga ihumure n’ibyiringiro by’urugendo rugana mu ijuru. lmitima ya benshi inyotewe n’lmana ibarimo yo ikorana namwe ikarangururira muri mwe.

Vestine na Dorcas bari mu bifuzwa cyane i Huye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.