× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas biteguye gusohora indirimbo iri mu Giswayile

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Vestine na Dorcas biteguye gusohora indirimbo iri mu Giswayile

Itsinda ry’abahanzi babiri, Vestine na Dorcas biteguye gushyira hanze indirimbo yo mu Giswayile bahaye izina rya Neema (Ubuntu).

Abahanzi Vestine na Dorcas, ni bamwe mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana u Rwanda rufite, kandi uko umunsi ushira undi ukaza ni ko barushaho gukomeza kugwiza igikundiro mu mahanga, haba mu Burundi, muri Tanzaniya, muri Kongo, Uganda, Kenya n’ahandi.

Nyuma yo kumenya ko gukora indirimbo z’Ikinyarwanda zigakundwa hari abazikunda bo mu bihugu bikoresha Igiswayile, bagakunda injyana ariko batumva ikiririmbwa, na bo babageneye indirimbo iri mu rurimi rwabo kavukire, izaba yitwa Neema (Ubuntu).

Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024, Vestine na Dorcas banyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram bakurikirwaho n’abarenga ibihumbi 122 bagize bati: “Abo mu isi y’Igiswayile, ni mwe mutahiwe. ‘Neema.’”

Indirimbo baherukaga gushyira ahanze irimo amagambo y’Igiswayile ari na yo ya mbere bari bakoreshejemo uru rurimi, ni Si Bayali yasohotse ku wa26 Werurwe 2022. Mu gitero cya kabiri bakoresha Igiswayile, bavuga ko Imana iba hafi y’abayizera mu bihe byose, iby’agahinda n’iby’ibyishimo.

Baherukaga gusohora indirimbo ku wa 13 Mutarama 2024. Iyi ndirimbo bayise iriba, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 2.7. Neema, izaba ari iya kabiri isohotse muri uyu mwaka.

Indirimbo zabo zishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa MIE Music, no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki za Murindahabi Irene ureberera inyungu zabo mu by’ubuhanzi, ndetse n’itsinda rya MIE muri rusange.

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo izaza yiyongera kuri 12 bafite zirimo Nahawe Ijambo, Adonai, Papa n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.