Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Vestine na Dorcas, batangaje ko bari gutangira urugendo rushya rwo gusakaza ubutumwa bw’indirimbo zabo mu Giswayile bahereye ku yitwa Iriba.
Nk’uko babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo, hamwe na Murindahabi Irene, manager wabo ubareberera mu murizi, batangaje ko indirimbo yabo yamamaye mu Kinyarwanda, “Iriba”, ari yo bazatangiriraho guhindura mu Giswayile.
Muri iyo version nshya, izitwa “Kisima”, bisobanura iriba, kandi bamaze gusangiza abakunzi babo agace gato k’inyikirizo yayo mu Giswayile.
Indirimbo “Iriba” mu Kinyarwanda yasohotse ku itariki ya 13 Mutarama 2024, ikaba imaze kugira views zirenga 11M kuri YouTube. Ubutumwa nyamukuru bw’iyo ndirimbo ni ubwo gushimira Imana ku bw’imbaraga zayo no ku bw’amasezerano yayo mu buzima bw’umwizera. Amagambo y’ingenzi mu ndirimbo ni aya:
"Igihe cyari kibaye kinini ntegereje umwanzuro wa Nyiribihe... Imbaraga zawe, Uwiteka Mana yanjye zitumye nongera kuvoma ku iriba ry’amashimwe... Uri ubuhungiro kandi uri ubuturo, umubabaro wawuhinduye amashimwe."
Indirimbo “Iriba” iri mu zakunzwe cyane za Vestine na Dorcas, aho mu myaka irenga ibiri yarebwe inshuro zirenga miriyoni 11 kuri YouTube.
Ni yo mpamvu bahisemo guhera kuri yo mu rugendo rwo guhindura indirimbo zabo mu Giswayile, kugira ngo ubutumwa bwo gushimira Imana no gukomeza guha icyubahiro ubutabera n’urukundo byayo bugezwe no ku bakunzi babo bo hanze y’u Rwanda badasobanukiwe Ikinyarwanda.
Uyu munsi, Vestine na Dorcas bafite indirimbo enye gusa mu Giswayile: “Neema”, “Yebo”, “Emmanuel”, na “Usisite”, zose ziri mu zakunzwe cyane.
Muri zo, “Yebo” imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 32, naho “Emmanuel” igeze kuri miriyoni 11, ibigaragaza ko abahanzi bashoboye gukomeza gukundwa mu rurimi rw’Igiswayile kimwe n’igihe bakoraga mu Kinyarwanda.
Uyu mwanzuro wo guhindura indirimbo zabo mu Giswayile uje nyuma y’uko abandi bahanzi b’icyitegererezo mu Rwanda, nka Israel Mbonyi, bakoze ibintu nk’ibi mbere. Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ye “Nina Siri” ikundwa cyane kugeza aho ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 89.
Yakoze n’izindi ndirimbo zo mu Giswayile nka “Nitaamini” na “Sikiliza”, zose zikundwa cyane. Ibi byatumye indirimbo ze zo mu Kinyarwanda azihindura mu Giswayile, zirimo nka “Nzi Ibyo Nibwira” yahinduwe ikitwa “Malengo ya Mungu” na “Tugumane” yaje guhindurwa ikitwa “Kaa Nami” kandi si zo gusa. Ariko zose zikomeje gukundwa bikomeye, ibyaba biri mu byateye abandi bahanzi kugera ikirenge mu cye.
Mu butumwa bageneye abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga, Vestine, Dorcas na Murindahabi Irene bagize bati: “Muraho neza bwoko bw’Imana? Dufite indirimbo ihinduwe mu Giswayile, Kisima. Iri hafi kujya hanze. Muhabwe umugisha.” “Hello! God’s Nation, we’ve a Swahili version – Kisima is coming… Be blessed.” (Matthew 16:19)
Abaramyi b’Abanyarwanda bakomeje kugera ku bakunzi babo bo mu ndimi z’amahanga, bakomeza gusakaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo zabo.
Urugendo rwa Vestine na Dorcas ni gihamya y’uko no mu kuramya Imana biciye mu ndirimbo biba bikwiriye gushyirwamo udushya, kugira ngo abakunzi bakomeze kubona ibyiza bitandukanye, bitarambiranye, hamwe n’intego yo kugera ku isoko mpuzamahanga batitaye ku rurimi rwabo kavukire gusa.
Indirimbo Iriba, kuri YouTube