× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas: Impamvu indirimbo zabo zikundwa n’isomo ku bandi bahanzikazi ba Gospel mu Rwanda

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Vestine na Dorcas: Impamvu indirimbo zabo zikundwa n'isomo ku bandi bahanzikazi ba Gospel mu Rwanda

Vestine na Dorcas ni amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bazwiho gukora indirimbo zihita zikundwa kandi zigakundwa n’abatari bake.

Indirimbo yabo nshya Yebo [Nitawale] yaciye agahigo ko kuba iya mbere mu ndirimbo za Gospel zakozwe n’abahanzikazi mu Rwanda yageze kuri miliyoni y’abayirebye kuri YouTube mu minsi itanu gusa.

Ariko se, ni irihe banga bakoresha kugira ngo indirimbo zabo zihite zamamara? Ni iki abandi bahanzi ba Gospel bakwiriye kubigiraho?

1. Kugira ubuyobozi bwiza (management) bufite icyerekezo
Vestine na Dorcas barebererwa na Irene Murindahabi, umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’impano zabo kuko ari we wabashyize ku itara. Murindahabi yabafashe bakiri bato, arabatoza, anabafasha gutera imbere mu muziki. Ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ryabo, aho nta ndirimbo n’imwe bakora ngo ibure kugera kuri miliyoni nyinshi z’abayirebye.

Icyo abandi bahanzi bakwiriye kubigiraho:
• Gushaka abajyanama babafasha kumenya uko umuziki ukorwa ku rwego ruhanitse.
• Kugira gahunda n’icyerekezo mu buhanzi bwabo aho gukora umuziki mu kajagari.

2. Indirimbo zabo zifite ubutumwa bukomeye kandi bwumvikana
Indirimbo Yebo [Nitawale] yubakiye ku magambo yo muri Yesaya 42:13, yerekana ko Imana ifite ubushobozi bwo kurwana intambara ku bayiringiye. Ubutumwa bw’indirimbo zabo bujyana n’ibibazo abantu bahura na byo mu buzima, bikaba bituma umuntu yumva ko afite icyo avomamo.

Icyo abandi bahanzi bakwiriye kubigiraho:
• Gukora indirimbo zifite ubutumwa bwerekeye ubuzima bw’abantu, aho kwibanda gusa ku magambo asanzwe y’iyobokamana.
• Gusobanukirwa ko abantu bakunda indirimbo zifite inkuru ibabwira cyangwa zibafasha mu bihe bitoroshye.

3. Gukoresha indimi nyinshi kugira ngo ubutumwa bwabo bugere kure
Mu ndirimbo Yebo [Nitawale], hari amagambo y’Icyongereza n’Igiswayile, byongera ubushobozi bw’uko abantu benshi bayumva. Mbere y’iyo ndirimbo, bakoze Neema mu Giswayile, na yo yakunzwe cyane.

Icyo abandi bahanzi bakwiriye kubigiraho:
• Kudakomeza gukora indirimbo mu Kinyarwanda gusa, ahubwo bagakoresha indimi nyinshi kugira ngo umuziki wabo ugire imbaraga ku rwego mpuzamahanga.
• Gufata urugero kuri Israel Mbonyi na Vestine & Dorcas, bahisemo kwagura umuziki wabo bakoresheje Igiswayile n’Icyongereza.

4. Amashusho meza n’imiririmbire iherekejwe n’ubuhanga
Vestine na Dorcas ntibakora indirimbo ngo bazisohore uko zibaye zose, uko babonye. Bashyiramo umwete, haba mu miririmbire, mu buryo indirimbo ziteguwemo, ndetse no mu mashusho. Mu ndirimbo Yebo [Nitawale], bagaragara bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, bituma ubutumwa bwabo burushaho gusobanuka.

Icyo abandi bahanzi bakwiriye kubigiraho:
• Gushyira umwete mu gutunganya amashusho y’indirimbo zabo, kuko uko amashusho ameze bigira ingaruka ku buryo indirimbo yifashishwa ku mbuga nkoranyambaga.
• Kumva ko gutunganya neza indirimbo bigira uruhare rukomeye mu buryo abantu bayakira.

5. Kubaka umubano n’abakunzi babo binyuze mu mbuga nkoranyambaga
Vestine na Dorcas bafite abantu babakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse buri ndirimbo bashyira hanze iba ifite abayiha icyerekezo binyuze mu kuyisangiza abandi.

Irene Murindahabi w’umunyamakuru, akaba ari we ubareberera, ari muri bake bikorera babashije kubaka imbuga nkoranyambaga zikagera kure, aho ubu ari uwa gatatu mu bakurikirwa cyane bikorera ku giti cyabo, nta wundi bakoresheje kuri YouTube, nyuma ya Murungi Sabin wa Isimbi Tv na Rocky.

Abandi bamurusha umubare w’ababakurikira kuri YouTube, bo bagiye bakorana n’abandi bantu batandukanye, urugero nka RedBlue JD yakozeho abarimo Abayo Yvette Sandrine, Ismael Mwanafunzi n’abandi.

YouTube channel ya MIE Empire imaze kugira abarenga ibihumbi 744 bayikurikira, kandi afite na konte za Instagram zikurikirwa mu rwego rwo hejuru, harimo konte ya MIE Empire, iye bwite ya Murindahabi Irene, iya Vestine na Dorcas official (bombi), iya Vestine (ku giti cye) n’iya Dorcas (ku giti cye), utibagiwe n’iz’abandi babiyitirira. Aho hose habafasha kumenyekanisha ibikorwa by’aba bahanzikazi.

Icyo abandi bahanzi bakwiriye kubigiraho:
• Kudaterera iyo nyuma yo gukora indirimbo, ahubwo bakamenya kuyimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga.
• Kubaka umubano ukomeye n’abafana babo kugira ngo babashe kubagira inshuti zabo mu gihe bashaka kwamamaza ibihangano bishya, babakorere [share] ku mbuga zabo.

Muri make
Ibanga ry’indirimbo za Vestine na Dorcas zikunzwe rishingiye ku bintu bitanu by’ingenzi: ubuyobozi bwiza, ubutumwa bukomeye, gukoresha indimi nyinshi, gukora amashusho meza, no gukorana neza n’abafana babo.

Abandi bahanzi ba Gospel mu Rwanda bashobora kwigira kuri izi ngero kugira ngo umuziki wabo utere imbere, ntugarukire imbere mu Gihugu gusa, ahubwo ukagera ku rwego mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas bamaze kugaragaza ko bishoboka, bikaba ari isomo rikomeye ku bandi bahanzi bashaka kugira ingaruka nini mu muziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.