× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vatikani yemeje ko Bikira Mariya atari umufatanyabikorwa mu gucungura abantu

Category: Pastors  »  10 hours ago »  Pastor Rugamba Erneste

Vatikani yemeje ko Bikira Mariya atari umufatanyabikorwa mu gucungura abantu

Mu gihe abayoboke ba Kiliziya Gatolika benshi basanzwe basenga banyuze kuri Bikira Mariya, batekereza ko yafashije Umwana we Yezu mu gikorwa cyo gucungura abatuye isi, Vatikani iherutse gusobanura neza ko atari ko bimeze.

Ku wa 4 Ugushyingo 2025, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV, yaciye iteka rihamya ko Bikira Mariya atari umufatanyabikorwa mu gikorwa cyo gucungura abantu (Co-Redemptrix), ahubwo ko ari Umubyeyi wa Yezu wenyine.

Iri teka ryaturutse ku nyandiko ya Dicastery for the Doctrine of the Faith ikorera Vatikani, aho Papa Leo XIV yasinyiye iriteka No;DDF Prot.N.478/2025.

Mu nyandiko ye, yagaragaje ko nubwo Bikira Mariya yagize uruhare rukomeye mu kuzana Umucunguzi ku isi, atabikoze nk’umufatanyabikorwa mu gikorwa cyo gucungura.

Ibi bijyanye n’ijambo rya Yesu mu Ivanjiri ya Yohana 14:6, aho avuga ati: “Nijye nzira, ukuri n’ubugingo; nta wujya kwa Data ntamujyanye.”

Amateka agaragaza ko Papa Yohani Paulo II, watangiye kuyobora Kiliziya Gatolika mu 1978 kugeza 2005, yagiye ashimangira ko Bikira Mariya yafashije mu buryo bwihariye mu buzima bwa Yezu, ariko nyuma y’umwaka wa 1990 habaye impaka ku nyigisho zimwe zari zisanzwe zemezwa.

Papa François, watangiye kuyobora mu 2013 kugeza 2025, yaje kubona ko hari abakurikira Gatolika bishobora kuvumbura urujijo rwatangijwe n’izo nyigisho, bityo bikaba byari kwangiza ukwemera kw’Abakristo babo.

Vatikani isaba abayoboke bayo gukomeza kubaha Bikira Mariya nk’Umubyeyi wa Yezu, ariko ntibagire imyemerere idakwiye ihakana ko Umucunguzi ari Yezu wenyine.

Bivugwa ko amaturo, amasengesho, n’indirimbo bigaragaza amazina ye, Bikira Mariya ko ari umucunguzi, agomba gusuzumwa neza kugira ngo bitayobya abantu.

Mu mwanzuro w’iri teka rya Papa Leo XIV, Vatikani ishimangira ko Bikira Mariya atari umufatanyabikorwa mu gikorwa cyo gucungura abantu, ahubwo ko ari Umubyeyi wa Yezu wenyine.

Iri teka rigamije gukosora urujijo rwagiye rugaragara mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, rigaragaza ko igikorwa cyo gucungura isi ari icyihariye kandi cyihariye kuri Yesu Kristo wenyine, mu gihe Bikira Mariya yagize uruhare rukomeye mu kuzana Umucunguzi ku isi.

Vatikani yemeje ko Bikira Mariya atari umufatanyabikorwa mu gucungura abantu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.