Nyuma y’uko itorero rya ADEPR mu Rwanda riteguye amasengesho y’iminsi 10 yatangiye tariki 9-19/5/2024 mu matorero yose ya ADEPR, byari ibicika kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024.
Mu minsi mike ishize ni bwo itorero rya ADEPR mu Rwanda ryateguye amasengesho y’ububyutse yo gutegura umunsi mukuri wa Pentenkote aho aya masengesho afite intego yo "Kuzura Umwuka Wera no Kuyoborwa na We".
Ibyakozwe n’intumwa 1:8 (Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera).
Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024 amakorali akomeye mu mujyi wa Kigali yahuriye ku ruhimbi kuri ULK ku Gisozi. Ayo marali ni Hoziyana, Jehovah Jireh, Siloam, Shalom, Sinai, Elayono, Elayo, Isezerano, Itabaza, lmpanda, Amahoro, lnteguza, Abatoranijwe, Rangurura, Duhuzumutima n’Abakundwanayesu.
Ni igiterane cyatangiye saa saba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (13:00-18:00). Hari abigisha bakomeye nka Rev.lsaie Ndayizeye umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR ndetse na Rev. lnnocent N. Makanza waturutse muri Tanzania.
Aya materaniro kandi yanyuze kuri Liferadio 96.0. Ni mugihe umunsi nyirizina wa Pentenkote ari kuri iki Ccyumweru ku wa 19 Gicurasi 2024.
Pentekote ni umunsi mukuru w’Abayahudi wo kwizihiza isarura ry’ibinyampeke, mu Israheli, akenshi uba mu kwezi kwa Gicurasi. Pentekote risobanurwa ngo “IMINSI 50” kuko wabaga hashize iminsi 50 Pasika ibaye (Abarewi 23:15-16). Abigishwa ba mbere ba Yesu basutsweho Umwuka Wera ku munsi wa Pentekote (Ibyah 2 :1-4).
ADEPR iri mu giteran gikomeye cya Pentekote
RYOHERWA N’IGITERANE GIKOMEYE CYA ADEPR MU KWIZIHIZA PENTEKOTE