× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye - Akari ku mutima wa Sandrine wa Serge nyuma y’ubukwe-AMAFOTO

Category: Love  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye - Akari ku mutima wa Sandrine wa Serge nyuma y'ubukwe-AMAFOTO

Sandrine ukoresha amazina ya Sando Nilse Desandos kuri Fecebook, yagaragaje akari ku mutima we nyuma yo kurushinga na Serge Iyamuremye bamaze gihe kinini bakundana.

Tariki 01.01.2023 nibwo Serge Iyamuremye na Sandrine Uburiza basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kurushinga, Sandrine yasangije abamukurikira amafoto y’ubukwe bwe anavuga akari ku mutima we.

Yanditse kuri Facebook amagambo y’ishimwe rikomeye aboneka muri Zaburi 126:3 havuga ngo "Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye". Rukundo Jean Paul yahise yandika ’comment’ ati "Biraryoshye kukubona in a ’white dress of Joy’ iruhande rw’umukunzi wawe".

Serge yageze muri Amerika tariki 14 Nyakanga 2022 asanzeyo umukunzi we i Texas. Yitabiriye ibitaramo bitandukanye ndetse akomeje guhabwa ubutumire aho kuri ategerejwe mu gitaramo cya Adrine Misigaro. Uretse ibitaramo, ubu ari mu bihe byiza cyane kuko yamaze kurushinga n’umukunzi we.

Mu bambariye Serge na Sandrine harimo Deborah Masasu - umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu, wari kumwe n’umugabo we Dr. Musafiri Thacien nk’uko bigaragara mu mafoto Paradise.rw yabashije kubona. Abageni bari baberewe cyane, inseko ari yose, bishimiye bihebuje umunsi w’ubukwe bwabo.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko bamaranye imyaka myinshi bari mu buryohe bw’urukundo. Gusaba no gukwa ndetse n’indi mihango inyuranye y’ubukwe bayikoze kera, bayikorera mu Rwanda mu ibanga rikomeye kuko bitigeze bimenyekana mu itangazamakuru.

Serge Iyamuremye ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda wa Gospel, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo yise ’Arampagije’. Akunzwe kandi mu ndirimbo nka; ’Biramvura’, ’Ishimwe’, ’Urugendo’ Ft Israel Mbonyi, ’Yesu agarutse’ Ft James&Daniella n’izindi nyinshi.

Umukunzi wa Serge Iyamuremye ari we Sandrine Uburiza asanzwe ari umuramyi, bikaba bishoboka ko bazahuza imbaraga bakajya baririmbana nk’itsinda ry’umuryango "Serge & Sandrine". Gusa biragoye kwemeza aya makuru na cyane ko ntacyo ba nyirubwite barayatangazaho, ukongeraho no kuba Sandrine akora umuziki gacye gashoboka.

Sandrine yari anezerewe cyane

Yavuze ko bishimye cyane kuko Imana yabakoreye ibikomeye

Serge ku munsi w’ubukwe bwe

Ni rwogere!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.