Umukobwa ukiri muto, Uwera Francine, yatangije igicaniro cyo kuramya Imana mbere yo gusohora indirimbo ye bwite, kuko ari gukoresha iz’abandi zo kuramya no guhimbaza Imana mu ijwi ryiza bamwe bagereranya n’irya marayika.
Ku wa 3 Gicurasi 2024, ni bwo uyu mukobwa uteganya gukora indirimbo ze bwite akaba umwe mu bahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangije iki gicaniro, ariko ntiyari wenyine ahubwo yafatanyije na mugenzi we Mutesi Maranatha, uretse ko igikorwa ari cye, akaba yaramwifashishije nk’uko azifashisha n’abandi mu bindi bitaramo (sessions).
Uwera Francine kuririmba ntabitangiye ari mukuru, ahubwo ni ibintu yatangiye kuva mu bwana bwe, kuko yaririmbaga muri korari y’abana.
Gutangiza iki gicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana byaturutse ku rukundo rutagira akagero ayikunda, kandi akaba yifuza ko Imana yamukoresha agakwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Krsto binyuze mu mpano yo kuririmba yamuhaye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024, Uwera Francine yagize ati: “Icyanteye kuramya no guhimbaza Imana ni uko nkunda Imana cyane, nkaba nkijijwe, kandi nkaba nshaka kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mbinyujije mu ndirimbo, ibyo bigatuma rwose ndirimba Gospel.”
Icyakora nubwo afite ijwi ryiza benshi bakunze cyane, indirimbo aririmba ni iz’abandi, kuko kugeza ubu atarasohora indirimbo ye bwite. Yabisobanuye agira ati: “Kiriya gicaniro cyo kuramya Imana natangije, ni ukuramya no guhimbaza dutarama, ubwo ni ibitaramo, ariko nkaba numva nzakora indirimbo zange nyuma. Ndirimba mbwiriza ubutumwa bwiza mbinyujije mu ndirimbo. Maze gusubiramo enye, sindakora izange.”
Mu gihe azaba akora indirimbo ze bwite, afite intego yo kuzaba umuramyi womora imitima y’abantu. Yabivuzeho agira ati: “Nifuza kuzaba umuramyi uririmba indirimbo zigafasha imitima y’abantu kandi muri zo bakamenya ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.”
Atanga ubutumwa ku bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agira ati: “Nababwira gukomeza kuzikunda ndetse bakanaririmba, ariko ikiruta byose bakarushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ndetse bakanashyigikira bagenzi babo.”
Kuri ubu, ni umuririmbyi mwiza muri worship team y’aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Musanze, aho ari gusoza amasomo y’umwaka wa kabiri mu bijyanye n’ubutaka (Soil Science), cyane ko yanaririmbye mu ma worship teams ari n’umuyobozi wayo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Ushaka gufatanya na we mu gutaramira Imana wamushakira kuri YouTube, ku muyoboro witwa Bunso Uwera.
Uwera Francine yakuze akunda Imana kugeza ubu.