× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu benshi bakomeje kugwa mu ikosa ryo kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza gusa

Category: Bible  »  3 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Abantu benshi bakomeje kugwa mu ikosa ryo kwizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza gusa

Kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza ni byiza kandi Bibiliya ibishishikariza buri wese, gusa igitangaje ni uko ivuga ko na Satani ubwe yizera Yesu kuko amuziho ubushobozi bwo kuba ibyo byose. Ese kwizera Yesu gusa byaguhesha agakiza?

Iyi nkuru ntigamije kumvikanisha ko kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza ari ikosa, ahubwo igamije kwerekana ko bidahagije kandi irasubiza iki kibazo kivuga ngo “Ese kwizera Yesu gusa birahagije ngo umuntu azabone agakiza?

Nubona ijambo “Gukizwa” ntiwumve ibyo bamwe bafata nko kureka ibyaha (gukizwa ibyaha) ahubwo ubyumve nko gukizwa ingaruka z’ibyaha ari zo urupfu.

Umuntu nakizwa ntazongera guhura n’imibabaro, kuko amaraso ya Yesu azakiza abantu ibyago batewe n’ibyaha, uretse ko muri iki gihe abakiza mu buryo bwo kubabarirwa ibyaha bakoze, akabomora imitima bagakira inguma zo kutagira Yesu mu buzima bwabo.

Abakristo bemera ko Yesu yapfuye ku bw’ibyaha byabo (1 Petero 3:18). Icyakora kugira ngo umuntu azabone agakiza, akeneye gukora ibirenze kwizera Yesu nk’Umukiza cyangwa nk’Umwami. Abadayimoni na bo, bazi ko Yesu ari Umwana w’Imana ariko ntibazabona agakiza, ahubwo bazarimbuka. Muri make ntibazakizwa.

Ibyo wakora nyuma yo kwizera Yesu nk’Umukiza n’Umwami:

Ugomba kwizera ko Yesu yatanze ubuzima bwe ku bw’ibyaha byawe (Ibyakozwe 16:30-31). Ibyo bikubiyemo kwemera ko Yesu yabayeho koko, kandi ko ibyo Bibiliya imuvugaho byose ari ukuri.

Ugomba kwiga inyigisho zo muri Bibiliya. (2 Timoteyo 3:15) Bibiliya ivuga ko intumwa Pawulo na Silasi babwiye umurinzi w’inzu y’imbohe bati: “Izere Umwami Yesu, uzabona agakiza.”

Nyuma y’ibyo bahise, bamubwira “ijambo ry’Imana (Ibyakozwe 16:31-). Ibyo bigaragaza ko uwo murinzi w’inzu y’imbohe, atashoboraga kwizera Yesu atabanje kugira ubumenyi bw’ibanze ku Ijambo ry’Imana. Yagombaga kugira ubumenyi nyakuri bushingiye ku byanditswe.

Ugomba kwihana (Ibyakozwe 3:19). Nanone ugomba kwihana, cyangwa ukababazwa n’imyifatire ndetse n’ingeso mbi wahoze ugenderamo. Ibyo n’abandi bazabyibonera kuko uzaba wararetse gukora ibikorwa Uwiteka yanga, hanyuma ugakora “imirimo ikwiranye no kwihana.”

Ugomba kumvira amabwiriza Yesu yatanze (Abaheburayo 5:9). ‘Abakurikiza ibyo Yesu yategetse byose,’ babigaragaza mu mibereho yabo ya buri munsi. ‘Bashyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa’ —

Ugomba kwihangana kugeza ku iherezo. Ukeneye kwihangana kugira ngo uzabone agakiza’ (Abaheburayo 10:36). Urugero, intumwa Pawulo yakurikizaga inyigisho za Yesu, kandi yagendeye muri iyo nzira kugeza apfuye.

Aho kuvuga ngo wizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza gusa, uge ureka abantu babyibonere binyuze mu mico yawe. Icyo gihe ni bwo uzahabwa agakiza, ugahabwa ubugingo buhoraho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.