Jyewe Bishop Agabus, umunaziri warobanuriwe Imana agahamagarirwa kurobanura imyuka, ndakwandikiye muhungu wanjye Uwonizera Florien, uzwi ku izina rya Yampano. Ubuntu bw’Umwami Imana bubane nawe.
Ku ruhande rwanjye, ndashimira Imana kubera wowe. Nibuka umuhate wawe wo hambere, ariko kandi nzirikana imisozi twamanukanye mu bihe bitandukanye. Ishyaka ryo mu bwana bwawe ryatumye ngira umuhate wo kuza aho uri kugira ngo impano ikurimo ikomeze isesekare. Umwami Imana ashimwe ku bwo kukurindira mu buntu bwayo.
Irindi shimwe nzirikana ni uko mu miruho yawe wambaga hafi. Mu gihe benshi mu bo twatangiranye urugendo banteraga umugongo — ba Alegizandeli na ba Dema — wahisemo kumba hafi, uhirimbanira kuba umwana ushimwa muri byose.
Mu byo nanyuzemo wahirimbaniye kumbera umwana mwiza. Ibi byatumye nshyira umwete wanjye wose mu kwamamaza izina rya Yesu, kuko mu by’ubu buzima ntacyo nakuburanye. Imana yo mu ijuru izakwiture ineza wangiriye.
Mwana wanjye, mu byo nzirikana harimo umugambi w’Imana ku bugingo bwawe. Kubimenya ni iby’agaciro gakomeye! Umutima wanjye urazirikana ya majoro y’umukara. Mu bihe bikomeye Imana irakora, ikigaragariza abayubaha ndetse n’abatayubaha.
Ibi ibikorera kugira ngo icyubahiro cyayo gisendere mu mahanga yose, umucyo wayo umurikire isi yose. Ibi mbivugiye kukwibutsa ko yakurinze uhereye mu buto bwawe kandi yakurindishije imbaraga nyinshi. Mwana wanjye, zirikana Kristo wakurinze mu bihe bikomeye.
Sinzibagirwaga umunsi Satani yagambiraga kunyaga amashimwe yo mu mutima wawe yifashishije umuhengeri. Icyo gihe wasenze isengesho nk’iryo Yona yasengeye mu nda y’urufi.
Imana wakoreye uhereye mu buto bwawe yarakumvise, igukura mu nzara z’intare, abanzi bawe bakorwa n’isoni. Iyo nibutse imirimo y’Uwiteka ku buzima bwawe birantangaza, nkazamura amaboko nkaramya Uwiteka.
Mwana wanjye, zirikana ko ijambo Imana ivuze iriherekesha gukora kwayo, ikaririndisha abamarayika b’Abakelubi. Uku ni ko Imana yakuvuzeho utaravuka. Mu byo Imana yavuze harimo no kugutera, ugashora imizi kugera ku mpera z’isi. Uko Imana yabigambiriye niko yabikoze, dore ko iri zina ryatumbagiye rigera ku mpera z’isi.
Gusa ariko kuri ubu, inkuru zikomeje kunsanga mu mihana no mu miruho yanjye zivuga ko waretse urukundo rwa mbere — utabitewe n’umutima w’ubugome, ahubwo byaturutse ku murava wo gushaka gusa n’abandi nk’uko Abisirayeli basabye Samweli umwami.
Video y’urukozasoni mu byambabaje cyane
Mwana wanjye, nibyariye mfite agahinda n’ifuhe ryo mu buryo bw’umwuka. Ni nyuma y’uko inkuru yamamaye hose ku byerekeye gusakaza amashusho y’urukozasoni. Nkimara kumva izi nkuru nagizengo ni inzozi, gusa nagerageje kubaza abagabo babiri cyangwa batatu nkurikije itegeko rya Bibiliya. Naje kumenya ko ari wowe.
Mwana wanjye nkunda, ndagira ngo nkubwire ko kuva nakwakira iyi nkuru, kwiyakira byananiye. Dore ko aho nyuze hose bambwira bati: “Dore wa mubyeyi wo mu mwuka wa Yampano.”
Kuva ubwo nahindutse igicibwa, sinkigoheka, ndetse nahisemo kwikingirana mu nzu ku bwo gutinya amaso ya rubanda bahora banshinza isoni z’ubwambure bwawe.
Mwana wanjye, zirikana ko aya mashusho azagira ingaruka z’igihe kirekire kuri wowe ndetse no ku bazagukomokaho. Ibaze umunsi umwana wawe azajya kwiga, abana bigana bakamwereka amashusho y’ababyeyi be bashyize isoni z’ubwambure bwabo ku karubanda.
Umwami Imana azabarengere bitazabaviramo gutera umugongo ishuri. Iteka ntekereza ku nzira ababyeyi b’umukobwa bazajya banyuramo — aho se ntibashobora guhindura amayira, bakanyura mu gihogere aho kunyura mu gatsibanzira?
Haracyari ibyiringiro. Gera ikirenge mu cya Kwizera Emelyne.
Mwana wanjye, sinkubwiye ubu butumwa kugira ngo ugire igishyika, ahubwo mbikubwiye ngo nkwibutse urukundo rwa Kristo no kugira amakenga kuri izi mbuga nkoranyambaga zitagira ibanga.
Gusa ariko, zirikana ijambo ry’Imana rivuga ngo: “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikongera kugira amashami y’ibitontome.” (Yobu 14:7)
Iri jambo ni iryo kugukomeza, dore ko inkuru nziza yansanze i Korinto ari uguhamirizwa ko Kwizera Emelyne “Ishanga”, inshuti yawe magara, kuri ubu yakiriye agakiza, yizera Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Kuri ubu ni icyaremwe gishya, akaba n’umuragwa w’ubugingo buhoraho.
Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu. Amen.