× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gen Z bahinduye imyumvire ku gushyingirwa no kubyara – 1% gusa nibo bafite imyumvire ishingiye kuri Bibiliya

Category: Education  »  34 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gen Z bahinduye imyumvire ku gushyingirwa no kubyara – 1% gusa nibo bafite imyumvire ishingiye kuri Bibiliya

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo Barna Group bugaragaza ko urubyiruko rw’iki gihe ruzwi nka Gen Z ruri guhindura cyane imyumvire ku bijyanye no gushyingiranwa n’urubyaro.

Ugereranyije n’ibisekuru byabanje, benshi muri bo bemera ko ubuzima bushobora kuba bwuzuye nubwo umuntu yaba atarashatse cyangwa atarabyaye, ko ibyo kuvuga ngo umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we babe umubiri umwe bitakiri ngombwa kuri ubu, kandi ko byo kubyara bakororoka byamaze kugerwaho n’abandi, ko bihagije.

Nk’uko bigaragara muri raporo “The State of Today’s Family,” hafi 74% by’urubyiruko rwa Gen Z bemera ko umuntu ashobora kugira ubuzima bwuzuye atabyaye, mu gihe 67% gusa ari bo bavuga ko gushyingirwa ari ingenzi kugira ngo abana barererwe mu muryango uhamye. Ibi ni byo bipimo byo hasi ugereranyije n’ibindi bisekuru.

Nubwo bimeze bityo, abenshi muri bo baracyifuza gushaka, ariko bakabikerereza kubera impamvu zitandukanye zirimo ubukungu ndetse n’imitekerereze ihindagurika. Abashakashatsi bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’ubuzima, nk’amazu, amashuri n’ibindi bikenerwa buri munsi, bituma urubyiruko rufata icyemezo cyo gushyingirwa rubitekerejeho cyane.

Umushakashatsi w’inararibonye mu by’imyemerere, George Barna, agaragaza ko uru rubyiruko ari rwo rufite ukwemera guke cyane muri Amerika, aho 1% gusa ari bo bafite imyumvire ihamye ishingiye kuri Bibiliya.

Nubwo hari ibimenyetso bimwe byerekana ko bamwe batangiye kongera gushishikazwa n’iyobokamana, ubushakashatsi bwerekana ko nta gihamya ihagije y’uko hari ububyutse bwagutse mu by’umwuka muri iki gisekuru.

Raporo kandi igaragaza izindi mpinduka zitera impungenge, zirimo ukwiyongera kw’abemera ko Yesu Kristo yakoze ibyaha akiri ku isi, abizera inyenyeri (horoscope) nk’isoko y’ubuyobozi mu buzima, ndetse n’abavuga ko nta kuri guhamye kubaho cyangwa ubuzima nyuma y’urupfu.

Hari kandi igabanuka ry’abashyigikira ubukwe bwa gakondo hagati y’umugabo n’umugore umwe, aho benshi batakibubona nk’umugambi wihariye w’Imana ahubwo bakabufata nk’uburyo bumwe gusa mu bushoboka bwinshi.

Cultural Research Center igaragaza ko nubwo hari abavuga ko hari ububyutse mu rubyiruko, by’umwihariko nyuma y’urupfu rwa Charlie Kirk, ibi bigomba kwitonderwa kuko impinduka z’ukwemera zitabaho mu gihe gito, ahubwo ko zisaba imyaka myinshi.

George Barna ashimangira ko niba amatorero n’Abakristu bakuze badashyize imbaraga mu gutoza no kuyobora urubyiruko, ejo hazaza h’Ubukristo muri Gen Z hashobora kuba hatizewe.

Nubwo bimeze bityo, agaragaza ko impinduka zishoboka igihe cyose Imana ibishatse, ariko bisaba ko imyizerere n’imyitwarire bihuzwa kugira ngo ukwemera kugire imizi ihamye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.