Yohana 2:13-21: 13 Pasika y’Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu. 14 Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza.
15 Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma 16 ati"Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro." 17 Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo"Ishyaka ry’inzu yawe rirandya."
18 Abayuda baramubaza bati"Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?" 19 Yesu arabasubiza ati"Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu." 20 Nuko Abayuda bati"Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?" 21 Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we.
Mukundwa, Nshuti y’Imana, Pasika iri hafi kwizihizwa kuri twebwe abakristu ari ko gucungurwa kuri twebwe abizera tukava mu rupfu rw’iteka tukajya (tukinjira) mu bugingo buhoraho iteka ryose nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yanesheje urupfu akazuka.
Ubundi imibiri yacu ni zo nsengero z’Umwuka Wera uba muri twe, ariko ikibabaje kandi giteye n’agahinda ni ibyo ducumbikiye cyangwa ibyo dutundira mu nsengero ari yo mibiri yacu, ari yo mpamvu Yesu adukangurira gusohora (gukuraho) ibitwicayemo kugira ngo inzu ya Data (imibiri yacu) idakomeza kuba iguriro (isoko) ahubwo yakabaye ari inzu yo gusengeramo ibagamwo n’Umwuka Wera.
None ubwo inzu ya Data (imibiri yacu) twayihinduye iguriro (isoko) ni ibiki turi gutundiramo (gucururizamo)? Nuko abantu bamwe turi gutundiramo (gucururizamo) amagambo, ishyari, uburyarya, inzangano, ubujura, kwirema ibice na ho abandi turi gutundiramo ubugambanyi, ubusinzi, ubusambanyi, kurarikira ndetse n’ibindi bibi nk’ibyo byose;
Ariko nyamara Yesu we arashaka kwinjira mu nsengero ari yo mibiri yacu akirukanamo cyangwa agasohoramo ibibi byose bitubamo kandi akabisohora ari uko tumwemereye, kuko adashaka ko hagira n’umwe urimbuka ahubwo akomeza kutwihanganira ashaka ko twihana tukazabana mu ijuru mu bugingo buhoraho. Imana idufashe.
NB: Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo. Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Amen
Ev. LeleDesire Ndamage