Muri Bibiliya havugwamo abagore b’intwari buri wese uvuga ko yayisomye yagombye kuba azi neza, azi n’amasomo y’ingenzi yabakuraho nubwo yaba ari umugabo, ku myaka iyo ari yo yose.
Abo bagore bose bagendanye n’Imana kandi bafite byinshi basobanuye mu buzima bw’Abakristo. Abo ni Sara, hagari, Hana, Rusi, Rahabu, Esiteri n’umugore wamaze imyaka 12 ava amaraso. Hari n’abandi benshi bavugwa muri Bibiliya, ariko Paradise yibanze kuri aba. Abandi nawe waza kubasangiza mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo.
Sara: Imbere y’Imana imyaka ni imibare itagize icyo ivuze ku mugambi wayo.
Niba warasomye Bibiliya cyangwa ukaba waragiye mu rusengero, izina Sara ntiwaba utararyumvise.
Yari umugore wa Aburahamu, ariko nta rubyaro yagiraga. Imana yamusezeranyije kuzabyara umwana w’umuhungu arabiseka kuko yari ageze mu myaka y’izabukuru, yaracuze urubyaro.
Mu buryo butangaje, uwo mukecuru w’imyaka 90 yabyaye umwana, kandi ni we Abisirayeli bose bakomotseho, ndetse n’Abarabu bose ni we nyirakuruza wabo.
Itangiriro 17: 17
Hagari: Aho waba uri hose Imana iba ikureba.
Uyu mugore yari umuja wa Sara na Aburahamu. Kubera ko Sara yari ingumba, byabaye ngombwa ko Aburahamu aryamana na Hagari kugira ngo izina rye ritazazima. Icyakora, Hagari yatangiye kwitwara nabi kuri Sara bituma yirukanwa.
Ageze mu butayu, umwana we yishwe n’inyota, amushyira ku ruhande, aramuhunga, kugira ngo atareba uko apfa, atamupfira mu maso. Aho hantu yibwiraga ko nta we umubona, ariko Imana yo yaramubonaga, ndetse inamufasha kubonera umwana amazi.
Itangiriro 21: 14-19
Hana: Imana isubiza amasengesho.
Hana yari umugore wa kabiri wa Elukana. Mukeba we Penina yahoraga amunnyega kuko yari ingumba, bigatuma Hana yiheba. Yasenze Imana yivuye inyuma, kugera ubwo umutambyi Eli yamushinjije ubusinzi. Bidatinze Imana yumvise isengesho rye, abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli. Samweli yerejwe Imana aba umunaziri kandi ni we wabaye umucamanza wa mbere wa Isirayeli.
1 Samweli 1
Rusi: Aho wakomotse cyangwa ahashize hawe nta gisobanuro hafite ku mugambi w’Imana. Imana itaravuga ko byarangiye, biba bitararangira.
Rusi yapfushije umugabo, yanga gusiga nyirabukwe na we wari umupfakazi. Yavuye i Mowabu akurikira nyirabukwe Nawomi aho yajyaga hose. Ku bw’amahirwe, uwari umupfakazi yaje gushakana n’umugabo w’umukire muri Isirayeli witwaga Bowazi, kandi umuryango wabo ni wo Yesu yavutsemo.
Soma muri Rusi 4: 10.
Rahabu: Nta ho uhuriye n’ahashize hawe imbere y’Imana.
Uyu mugore azwi n’abantu benshi mu basomye Bibiliya. Yari afite umwuga w’uburayi mu mugi wa Yeriko aho yari atuye. Icyo cyari icyaha Imana yangaga urunuka, ariko nyuma yo guhisha abatasi b’Abisirayeli, Imana yamubabariye ibyo yakoze mbere, aba umugore w’agaciro, arokora abagize umuryango we irimbuka ry’i Yeriko.
Yosuwa 6:25.
Esiteri: Ineza ihosha uburakari, kandi Imana nta we itahindura.
Esiteri wari mu bwoko bwangwaga urunuka, ari umwana uatgira umubyeyi n’umwe, wo mu bakene, wakuze arerwa na Moridekayi mwene wabo, Imana yamugiriye neza ahinduka umwamikazi w’igihugu cyari igihangange.
Hamani washakaga kwica abo mu muryango we, ari uwa kabiri ukomeye ku mwami, yaramanitswe, arutishwa abandi bose. Moridekayi wari umuntu ucirirtse na we yahawe umwanya ukomeye ahinduka uwa kabiri ku mwami. Wabisoma mu gitabo cyose cya Esiteri.
Umugore wamaze imyaka 12 ava amaraso: Aho imbaraga z’abantu zirangirira, ni ho iz’Imana zitangirira. Yamaze imyaka 12 yivuza ahantu hose ariko byaranze. Amafaranga yageze ubwo amushiraho kubera gushaka abavuzi b’inzobere kurusha abandi bashoboraga kumukiza.
Ntibyamuhiriye, kugera ubwo yiyakiriye agategereza urupfu. Ukwizera yari afite kwatumye yizera ko gukora ku nshunda z’umwitero wa Yesu biramukiza. Uwamaze imyaka 12 yivuza mu bavuzi bakomeye ariko ntakire, yakize mu isegonda rimwe gusa, abikesha ku gukora ku mwambaro gusa!
Matayo 9:20
Aba bagore ni byinshi wabigiraho. Hari abandi bagore b’ingenzi bavugwa muri Bibiliya nka Mariya wabyaye Yesu, Tabita (Doruka, Dorukasi), Abigayili, Rebeka, Rasheri, Mariya na Marita n’abandi wakwigiraho byinshi.
Ni uwuhe mugore ugushimisha kurusha abandi bavugwa muri Bibiliya? Ntugende utamwanditse mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo.
Rahabu
Sara
Uwavaga amaraso
Esiteri
Rusi
Hagari
Hana
I love much ESTHER. She was a great woman
I was amazed by her idea of praying for God (3days) and how she took initiative to reach a king for advocacy of Jews. I learn here trusting in God.