× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uri gukora iki ku isi? Indirimbo “Hari Umunsi” ya Jeanne Dufashwanayo iratuma benshi batekereza kabiri

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Uri gukora iki ku isi? Indirimbo “Hari Umunsi” ya Jeanne Dufashwanayo iratuma benshi batekereza kabiri

Mu gihe abantu benshi batekereza ku buzima bwabo nyuma y’urupfu, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Jeanne Dufashwanayo, azanye ubutumwa bukomeye bubashishikariza kwibaza icyo bakora ku isi bakiriho.

Indirimbo ye nshya yitwa “Hari Umunsi” igiye kujya hanze, iributsa buri wese ko umunsi umwe atazaba akiri hano, bityo ko akwiye gukora ibyiza agifite amahirwe yo kubaho.

Uko yatangiye umuziki

Jeanne Dufashwanayo, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2021. Indirimbo ye ya mbere yitwa “Umpe Amahoro” ni yo yamwinjije mu rugendo rw’ubuhanzi bw’umuziki.

Nubwo amaze igihe gito aririmba ku giti cye, Jeanne si mushya mu muziki, kuko yanyuze mu makorali atandukanye, harimo “Ibyiringiro” yo ku rusengero n’itsinda ry’abakobwa batanu ryitwaga Small Talent Users (muri Kaminuza) ryamufashije gukomeza gukura mu muziki.

Indirimbo nshya: “Hari Umunsi”

Nyuma y’indirimbo Ubushake Bwawe, Jeanne Dufashwanayo agiye gusohora indirimbo nshya yitwa “Hari Umunsi.”

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abantu kuzirikana ko igihe bari ku isi kigira iherezo. Mu magambo ye, Jeanne avuga ati: "Hari umunsi tuzaba tutakiri hano ku isi. Irimo ubutumwa bukangurira abantu gukora neza bakiriho, kuko hari umunsi uzagera tutazi ntitube tukibarizwa inaha. Ariko se, mu gihe tugihari, turi gukora iki?"

Iri ni ryo hurizo iyi ndirimbo izasiga ku mitima y’abazayumva. Yibutsa abantu ko urukundo rukwiye kugaragarizwa abariho, aho kurwerekana nyuma yo kubura umuntu.

Ibibazo n’imbogamizi mu muziki we

Nubwo afite inzozi zo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, Jeanne avuga ko ikimuca intege ari uko ataragera ku bantu bose yifuza kugeraho. Nyamara, ibi ntibimuca intege burundu, ahubwo bituma akomeza gukora uko ashoboye ngo Ubutumwa Bwiza anyuza mu ndirimbo buzabasange aho bari.

Mu rugendo rwe rwa muzika, amaze gukora ibitaramo bibiri, kimwe ari wenyine, n’ikindi cyahuriyemo amakorali atandukanye. Afite icyifuzo cyo gutegura igitaramo cye bwite mu minsi iri imbere, aho abantu bazaza kwifatanya na we mu kuramya no guhimbaza Imana.

Icyo asaba abakunzi be

Jeanne Dufashwanayo asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira uko bashoboye, bagasakaza ubutumwa buri mu ndirimbo ze kugira ngo bugere kure. Asaba kandi buri wese kwibaza icyo akora ku isi akiriho, no gukoresha igihe afite mu buzima kugira ngo agire icyo asiga cyiza.

Indirimbo ye iheruka, “Ubushake Bwawe,” iboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Iyi ndirimbo ishimangira ko Imana ikora ibitangaza mu gihe cyayo, nubwo umuntu ataba abizi.

Ese wowe, urimo gukora iki ku isi? Icyizere cyo kubaho neza kiri mu byo dukora uyu munsi.

MU GIHE TUGITEGEREJE KO HARI UMUNSI ISOHOKA, UMVA UBURYOHE BW’INGANZO YE MU NDIRIMBO AHERUKA GUSHYIRA HANZE YISE UBUSHAKE BWAWE

Imyaka ine amaze mu muziki, abantu barenga ibihumbi 51 bamaze kumva Ubutumwa Bwiza binyuze kuri we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Gusa Imana imukomereze mumurimo izamuhe nubugingo buhoraho
I love you so much

Cyanditswe na: Jeannette   »   Kuwa 12/02/2025 06:46

Byiza cyane aduha ubutumwabwiza lmana mukomeze imuhe imbaraga nokumurinda...

Cyanditswe na: valens  »   Kuwa 10/02/2025 19:14

Nyuma y’ubu buzima buzima, umuntu yagakwiye kwibaza ku iherezo ryabwo maze agatekereza icyo gukora mu gihe agifite umwanya, ariko byose tujye tubisaba nka pahulo wavugaga ko ashobozwa byose na kristo we umuha imbaraga. Duhe kristu umwanya w’ibanze mu buzima bwacu!

Cyanditswe na: silas Sanzira  »   Kuwa 08/02/2025 18:06