× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishusho ya Yesu yagaragajwe nk’idayimoni muri “Jesus Christ Superstar” yakuruye uburakari n’impaka zikomeye

Category: Cinema  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ishusho ya Yesu yagaragajwe nk'idayimoni muri “Jesus Christ Superstar” yakuruye uburakari n'impaka zikomeye

Cynthia Erivo yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara nka Yesu mu ikinamico yabaye mu ijoro ry’amaserukiramuco rya Jesus Christ Superstar, ryabereye ahitwa Hollywood Bowl.

Umunyabigwi Cynthia Erivo, umukinnyi wa filime (actress) n’umuririmbyi (singer) w’Umunyaburayi ukomoka mu Bwongereza, yateje uburakari bukomeye nyuma yo kugaragara akina yigize Yesu mu buryo bamwe bise “ubw’abadayimoni” (demonic), mu nkinamico (performance) yiswe Jesus Christ Superstar, yabereye ahitwa Hollywood Bowl kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Kanama 2025.

Uyu mukino w’icyamamare watangije impaka ndende kuri X (urubuga rwahoze ruzwi mbere nka Twitter), aho benshi bashyizeho amashusho ya Cynthia Erivo yambaye ikamba ry’amahwa (crown of thorns) aterura igice cy’umusaraba, bikitwa ko ari ugutuka Imana ku bushake (intentional blasphemy).

Kevin Sorbo, umukinnyi wa filime w’Umukirisitu, yanditse kuri X ati: “Ibi ni iby’imyuka mibi. (This is demonic.)”

Cynthia Erivo, wigaragaza nk’umuntu ukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bwagutse nta gutoranya umugabo cyangwa umugore (bisexual), ni we wakinnye yigize nka Yesu, mu gihe Adam Lambert, umuririmbyi wiyemereye ko ari umutinganyi (openly gay singer), yakinnye ari Yuda Isikariyoti (Judas Iscariot).

Bamwe bavuze ko inzara ndende zisa n’iz’abadayimoni (long, talon-like nails) za Erivo, ndetse n’uko yari yogoshe umutwe (deliberately bald), byatumye asa nk’urusobe rw’imyuka mibi nk’iyo mu mashusho ya filime ziteye ubwoba.

Sean Davis, umuyobozi mukuru wa The Federalist (ikinyamakuru cyandikirwa ku rubuga rwa internet), yavuze ko Erivo asa nk’ikirangirire cya sinema y’umusogongero witwa Nosferatu (vampire y’amaraso, yo mu 1922 mu Budage).

Kristan Hawkins, umuyobozi wa Students for Life of America (abanyeshuri baharanira ubuzima), yavuze ati: “Cynthia Erivo, umukinnyi w’indirimbo za LGBTQ+, ni we bakinisha nka Yesu. Ntibitangaje ko asa neza nk’uko abagayimoni bagiye bagaragara. Iyo wambara nk’umudayimoni, witwara nka we, ugatuka Imana nka we… ntutangazwe n’uko abantu babyita uko biri. Ibi ni ugutuka Imana ku mugaragaro.”

Erivo na Lambert bavuze iki?

Cynthia Erivo, uzwi cyane muri filime Wicked, yigeze gukina Mariya Magadalena muri version y’abagore gusa ya Jesus Christ Superstar mu 2020. Nubwo yize mu ishuri rya Gaturika i Londres, Erivo yabwiye Elle Magazine mu 2024 ko atemera ko ibitekerezo bifunganye (narrow thinking) by’Abakirisitu bigena ukwizera kwe.

Adam Lambert, wavuze ko ukwemera kwe ari “Aquarius” (ijambo ry’icyogajuru rishushanya ukwemera kwe bwite), yavuze ko guhitamo Erivo agakina ari Yesu bituma abantu batekereza cyane: “Nshimishijwe no kubaha umukino uyobowe n’umugore w’Umwirabura nka Yesu. Iri ni isomo rishishikariza abantu gufunguka no gutekereza. Kandi se, inyigisho za Yesu ntizirenze igitsina?”

Jesus Christ Superstar yanditswe na Andrew Lloyd Webber yakomeje kuvugwaho byinshi kuva yashyirwa ahagaragara bwa mbere mu 1971. Iyi nkinamico ikunze kunengwa kuko idatanga ishusho y’izuka rya Yesu, igaha Yuda ishusho y’impuhwe, ndetse igashyira mu rujijo ubuzima bwa Yesu nk’Imana — ibintu benshi bafata nk’agasuzuguro.

Ifoto yafashwe mu gihe uyu mukinnyi wa filime n’umuririmbyi w’Umunyaburayi (mu Bwongereza) Cynthia Erivo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo wa National Board of Review Awards Gala wabereye ahitwa Cipriani 42nd Street i New York, ku wa 7 Mutarama 2025.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.